Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

More Worship ifatikanije na Zion Temple Kabuga bateguye igitaramo bise ngo"Kabuga for Jesus "


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 October 2018 saa 05:00'

Itorero rya Zion Temple Kabuga rifatikanije na More Worship Ministries bateguye igitaramo gikomeye bise ngo "Kabuga For Jesus ",iki gitaramo gifite intego yo gukora ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Yesu kristo


Pastor Murara Eric umuyobozi wa Zion Temple Kabuga n’umufasha we bafatinya umurimo w’Imana

Pastor Murara Eric umuyobozi wa Zion Temple Kabuga mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bateguye iki gitaramo mu ntego yo kuramya no guhimbaza Imana ndetse abazakitabira bakaba bazasobanukirwa umumaro n’impamvu abantu bakwiriye kuramya .

Uyu muyobozi yagize ati:Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko yanditse mu gitabo cy’abafiripi 4:4(Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime) bivuzeko azaba ari n’uburyo bwiza bwo kurushaho gushima Imana yabanye n’abanyarwanda none umwaka ukaba usigaje amezi abiri ngurangire dufite amahoro n’umutekano .


Umuhanzikazi Diana Kamugisha watangije More Worship azaririmba muri iki gitaramo

Diana Kamugisha umuyobozi wa More Worship Ministries ifatikanije na Zion Temple Kabuga yavuzeko gukora ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana bibasunikira ku gusingira icyo Yesu yabahamagariye.

Ati:"More Worship intego yacu ya mbere n’ukuramya Imana no kuyihimbaza no gukora ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Yesu ,bityo niyo mpamvu twakajije imyiteguro y’iki gitaramo twise ngo "Kabuga For Jesus tuzakora tugamije guhindurira kuri Yesu abaturiye aka gace ka Kabuga kandi turizera ko Imana itazabura kubana natwe nkuko isanzwe ituba hafi mu bikorwa byacu bya buri munsi ".


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Iki gitaramo Kizaba kuwa 28 Ukwakira 2018 kikazabera kw’itorero rya Zion Temple i Kabuga kikazitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo abaririmbyi bagize More Worship Ministries ,Azaph Worship Team ,The Pink n’abandi benshi batandukanye ,kikaba kizatangira kuva kw’isaha ya saa cyenda kugera saa moya z’umugoroba(15h00-19h00).






Abantu bose bazaririmba muri iki gitaramo babukereye















Bamwe mu baririmbyi bagize "More Woraship Ministries "

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.