Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Miss Rwanda 2018: Ubuhanuzi, icyifuzo bya Bishop Rugagi byabuzeho gato

Ubwanditsi , February 2018

Bishop Rugagi, yari ashyigikiye Umunyana Shanitah, yaramwamaje ndetse yemwe handikwa ko yanahanuye ko ariwe uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2018; gusa ubuhanuzi bwe busa n’ubwahushijeho gato kuko uyu Umunyana Shanitah yabaye igisonga cya mbere.

Ibi byagaragaye ku mugoroba wo kuri uy wa gatandatu tariki 24 Gashyantare 2018, ubwo habaga ibirori bya nyuma byo gutoranya Nyampinga uhiga abandi uburanga n’ubuhanga, hanyuma Iradukunda Lilianne byemezwa n’akanama nkemurampaka ko ari we ubahiga, akaba agiye guhagararira u Rwanda umwaka wose yambaye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi.

Tugarutse inyuma gato, mu minsi itambutse ubwo hatangiraga amarushanwa yo gutoranya uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, Bishop Rugagi Innocent yahagaze mu rusengero rw’itorerero ayoboye ry’Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) avuga ko Umunyana Shanitah ari we uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2018, anamwaturiraho umugisha.

Yagize ati: “Sinari nzi ko hano dufite abakobwa bafite impano zitandukanye, dufite umukobwa w’umujyanama wacu, nahagurukane n’umugore we, bafite umukobwa witwa Shanitah, ari hehe, Shanitah yaje? ngwino hano imbere, Mana yanjye,..Haleluya uyu ni Miss wacu 2018.”

Kuva ubwo inkuru zaranditswe maze Bishop Rugagi aza no gutangaza ku mugaragaro ko ashyigikiye Shanitah, atangira no kumwamamaza ku modoka ye ihenze. Ingingo benshi basobanuye nk’igitutu cy’ibyanditswe n’itangazamakuru aho bavugaga ko ubuhanuzi bwe bushobora kutamwerera dore ko byari byashimangiwe na mugenzi we Pastor Nsabimana Jean Bosco Fire.

Nyuma gato byaje no kuvugwa ko yaba yatangiye gushaka uburyo atanga inyoroshyo mu bategura Nyampinga w’u Rwanda kugirango Umunyana Shanitah azambikwe ikamba, gusa abategura Nyampinga bahakanye bivuye inyuma ku ishingiro ry’aya makuru.


Mu gihe abantu bari bategereje n’igishyika, bibaza niba ubuhanuzi bwa Bishop Rugagi buza gusohora, ntibyatinze maze abagize akanama nkemurampaka bakora akazi kabo bakemura impaka zari zimaze iminsi mu bakurikiranaga iri rushanwa maze batangaza ko Umunyana Shanitah abaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane akaba ari we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 mu gihe Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ari Irebe Natasha Ursule.

Miss Photogenic (Uwifotoje neza) yabaye Liliane Iradukunda, Miss Congeniality (wabaniye abandi neza) ni Uwase Ndahiro Lialiane, Miss Popularity (uwavuzwe cyane) ni Umutoniwase Anasitasie, mu gihe Miss Heltege (uwaranzwe n’umuco) aba Dushimimana Lydia.


Iradukunda Liliane ni we ubaye Nyampinga w’u Rwanda 2018


Umunyana Shanitah yambitswe ikamba ry’igisonga cya mbere cya Nyampinga wu Rwanda


UMUTONIWASE Anastasie niwe Nyampinga wa Rubanda( Miss Popularity kandi yari abikwiriye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO