Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali

Editorial , December 2019

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yitabiriye igitaramo cy’amateka cya Chorale de Kigali cyahariwe gufasha abakunzi b’indirimbo zayo kwishimira ibyiza Imana yabakoreye mu mwaka no kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire.

Iki gitaramo ngarukwamwa cya cya Noheli kizwi nka ‘Christmas Carols Concert’, cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019, muri Kigali Conference &Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali.

Perezida wa Chorale de Kigali, Dr Byiringiro Jean Claude, yavuze ko bagitegura mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda gusangira ibyishimo bya Noheri no kubifuriza n’Umwaka mushya muhire baba bagiye gutangira.

Muri iki gitaramo kandi uretse Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard cyari kitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Gen Murasira Albert, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Iki gitaramo kibaye ku nshuro yacyo ya karindwi cyitabiriwe kandi n’inshuti z’u Rwanda zibarizwa mu miryango itandukanye, abayobozi muri Kiliziya Gatolika, ababarizwa mu makorali atandukanye n’abandi biganjemo ababarizwa muri Kiliziya n’abakunzi b’umuziki wa Chorale de Kigali.

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yavuze ko uririmbye neza burya aba asenze kabiri anashimira Chorale de Kigali umusanzu ikomeje gutanga mu kwamamaza ubutumwa bwiza ibinyujije mu ndirimbo. Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali
Mutashya Jean Baptiste ukora mu Rukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’ingabo (hagati) bitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Ndayisaba Fidèle akunda cyane Chorale de Kigali
Dr Byiringiro uyobora Chorale de Kigali Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bafite ubuhanga budasanzwe

Iki gitaramo kimaze kumenyererwa ko kitabirwa n’imbaga

Amafoto:IGIHE


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO