Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Min Nduhungirehe na Bamporiki bikomye abashumba basaba abakristo amaturo muri ibi bihe

Editorial , 3 months ago

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Nduhungirehe Olivier na mugenzi we Bamporiki Edouard wo muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco basabye abayobozi b’amadini kugoboka amakristo babo aho kubaka amaturo.

Kuva kuwa 14 Werurwe 2020 Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus imaze kwandurwa n’abarenga ibihumbi 300 ku Isi naho abarenga ibihumbi 11 bakaba bamaze guhitanwa nayo.

Iki cyemezo cyahagaritse gusengera mu nsegero, abanyamadini banzura kunyuza inyigisho zabo kuri Televiziyo, Radio, kuri shene za Youtube ari nako bamwe bashyiraho nimero abakristo bakwifashisha batanga amaturo.

Ku wa 20 Werurwe 2020, Itorero ADEPR yasohoye itangazo rifite umutwe ugira uti “Uburyo bwo kwakira amaturo muri ibi bihe bidasanzwe”.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi Mukuru wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem rivuga ko hari ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira cya Coronavirus harimo no ‘guhagarika amateraniro y’abantu benshi’.

Rivuga ko ADEPR yatekereje uburyo butatu ‘bwo korohereza abakristo gushyigikira umurimo w’Imana’ harimo-Gukoresha uburyo bw’umudiyakoni; gukoresha uburyo bwa konti ya Banki ya Paruwasi igahabwa abakristo ndetse no gukoresha uburyo bwa Mobile Money, Airtel Money…

Si ADEPR gusa iri kwaka abakristo amaturo ahubwo insengero nyinshi ni ko ziri kubikora muri iki gihe guteranira mu nsengero byahagaritswe mu kwirinda Coronavirus.

Urugero rwa hafi ni Evangelical Restoration Church iyoborwa na Apotre Masasu Yoshuwa Ndagijimana iherutse nayo kugaragaza nimero ya Mobile Money na konti ya Banki byakwifashishwa mu gutanga amaturo.

Ni ibintu bitakiriwe neza n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, wavuze ko muri iki gihe u Rwanda rwugarijwe na Coronavirus, abanyamadini n’amatorero batakabibyajemo inyungu.

Yavuze ko bagashatse uko bagoboka abakristo babo batabona ikibatunga aho kugira ngo babake amaturo.

Yagize ati “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi.”

“Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera Covid-19.”

Yunganiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, wavuze ko iki ari igihe aho abashumba bakwiye gutekereza uko batunga intama zabo kuko ari bo bafite intege nke. Yavuze ko imyaka ishize ari myinshi amaturo atangwa, ko abanyamadini n’amatorero bagakoze mu isanduka bakagoboka, intama zabo.

Ati “Mushumba wacu @ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya.”

“Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.”

Hon Bamporiki yasabye ADEPR abarizwamo kwita ku ntama z’Imana zibayeho nabi aho kuzaka amaturo. avuga ko ayatanzwe ari menshi ahubwo ko yagakozwemo mu kurengera abakiristo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO