Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Mfite imyaka 49 nkiri umukobwa, ndacyafite isezerano ry’umugabo -Ev. Kayitesi

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umuvugabutumwa usengera muri Eglise Vivante Nyagatare avuga ko ari umukobwa w’imyaka 49 ufite isezerano rikomeye ryo kuzabona umugabo ashaka , ngo kuko abamushaka abona batanyuze umutima we . Uyu mukozi w’Imana avuga ko gutinda gushaka yabitewe n’ibikomeye yagize mu buzima bw’uburwayi bw’igicuri yarwaye imyaka 12.

Kayitesi yabigarutseho mu buhamya bukomeye yahaye IYOBOKAMANA bushimangira imirimo n’ibitangaza Imana ikora.

Uyu mukobwa w’imyaka 49 avuga ko yakijijwe mu mwaka wa 1988, ubwo yabanaga n’uburwayi bw’igicuri yamaranye imyaka 12. Avuga ko yagikize mu 1996 ariko ibikomere yagiriye muri ubwo burwayi biramukirikirana.

Yagize ati “Narwaye igicuri imyaka 12. Nagikize mu 1996. Ntabwo nigeze njya mu bapfumu nivurije mu bitaro bisanzwe.”

Kayitesi ahamya ko yiboneye imbaraga zimira izindi. Imbaraga z’Imana zikomeye zamukijije mu gihe abantu bamubwiraga ko adashobora kuzakira.

Yagize ati “Niboneye imbaraga zimira izindi, nabonye imbaraga z’aiamana zikomeye cyane. Mfite abahamya bo guhamya ko nakize igicuri si ugukabya.”

Avuga ko mu buzima bwe bwose yiyemeje kuzahamya ugukomera kw’Imana kugira ngo ahembure abatakaje ibyiringiro by’ubugingo bwabo.

Ati “Ngomba guhamya ibyo Imana ikora kugira ngo n’abafite uburwayi bukomeye nk’ubwo nari mfite bagire ukwizera.”

Avuga ko mu burwayi bwe yahagiriye ibikomere byinshi, aho atanigeze abona igihe cyo kwishimira ubukumi bwe, bikaba byaratumye atinda gushaka umugabo.

Yagize ati “Nagize ibikomere bikomeye cyane, birimo no kudashaka. Ntabwo nigeze ubukumi, imyaka yo kwishimira ubukumi ntayo nigeze kubera ubwo burwayi. Igihe cyarageze nkavuga nti gushaka byamarira iki ko nta bukumi nigeze!”

Avuga ko no mu gihe yagerageje kurwanya ibi bikomere byatumaga adatekereza kuba yashaka, ngo yahuye n’ikindi kibazo cyo kutabona umusore wujuje ibyifuzo by’umutima we ngo kuko abaza bose abona hari ibyo batujuje.

Ati “[….]Erega uwo nshaka niwe ntabona, hari n’umuntu w’inshuti yanjye w’umupasiteri wansabye ngo mubwire ibyo ngenderaho nshaka umukunzi, mubwira ko nshaka umuntu ukijijwe, ufite imyaka 40, gusa hejuru y’ibyo byose hari ubushake bw’Imana kuko twe dutekereza nk’abantu.”

Yunzemo ati “Si ukuvuga ko ntarambagizwa, ahubwo mba mbona uwo nshaka umutima wanjye utaramubona, sinzi niba nzamubona gusa ntegereje Imana niyo izanyemeza ikampa umutima wo kumwemera.”

Avuga ko no kuba akuze biri mu bintu bituma atabona uwo bahuje ngo kuko bimworohera kuvumbura cyangwa gutahura imico itari myiza y’uwamusaba ko bakundana kabone n’iyo yagerageza kubimuhisha.

Ku myaka ye 49, umuvugabutumwa Kayitesi Immacule afite isezerano ryo kuzabona umugabo

REBA UBUHAMYA BWOSE BWA KAYITESI IMMACULE


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO