Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Methodiste Libre Kicukiro iri mu myiteguro y’igiterane gikomeye cy’ububyutse

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Itorero Methodiste Libre, Paruwasi ya Kicukiro riri mu myiteguro y’igiterane gikomeye kizaba ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 kuri Paruwasi ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Ni igiterane gifite insanganyamatsiko igira iti “ Ububyutse; igihe cyo kuramya Imana mu buryo bwuzuye.”

Iki giterane cyitezweho guhembura imitimay’abazacyitabira kizaba kiyobowe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Methodiste Kicukiro.

Kizitabirwa kandi n’abaririmbyi batandukanye barimo umuhanzi Kabera Simon, Korali Injili Bora yo muri EPR ndetse na korali zo kuri Methodiste Libre arizo Korali Narada ndetse na Korali Ibyiringiro.

Iki giterane kizatangirana n’amateraniro ya mu gitodno guhera 9h00 (saa tatu) kugeza 12:00, haze kuba igice cya kabiri kizaba kiganjemo indirimbo kizatangira 14h00 (saa munani).

Iki giterane kandi kizahuza abanyetorero ba Methodiste libre baturutse mu yandi ma paruwasi atandukanye n’abandi bakristo bo mu yandi matorero.

Ni igiterane kizaba gisoza inyigisho zerekeye ububyutse zimaze igihe zigishwa n’abavugabumwa batandukanye ku itorero Methodiste Libre Kicukiro.

Pastor Munayamahoro Charles uyobora Paruwasi Kicukiro avuga ko impamvu nyamukuru y’iyi nsanganyamatsiko ari uko ububyutse ari ikintu cy’ingenzi itorero rikeneye kuko iyo itorero riri mu bubyutse ribasha gusohoza inshingano zaryo nyamakuru zo guhindurira abantu kuri Kristo ndetse no kuba umucyo w’isi.

Pastor Munyamahoro Kandi akangurira abantu batandukanye baba abanyetorero ba Methodiste n’abandi banyetorero, abatuye muri Kigali n’abaturuka mu ntara zitandukanye kuzaza muri icyo giterane.

Iki ni kimwe mu biterane bitandukanye iri torero ryateguye muri uyu mwaka hagamijwe guteza imbere ivugabutumwa ku itorero Methodiste Libre

.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO