Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Menya umwihariko w’amateka akomeye y’intumwa Petero

Ubwanditsi , 3 April

Petero ni imwe mu ntumwa cumi n’ebyiri za Yesu Kristu , ni we waranzwe no gukunda kuvuga no kubaza byinshi aza no kugaragaza kwizera guhambaye mu ipfa rye . Ikinyamakuru iyobokamana.com twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu byaranze uyu mugabo twifashishije Bibiliya ndetse n’ibindi bitabo byamwanditsweho.

Petero yavutse mu mwaka umwe mbere y’ivuka rya Yesu yitaba Imana mu mwaka wa 67 nyuma y’ivuka rya Yesu. Izina rye rya mbere yari Simon ariko Yesu aza kurimuhindurira amwita Petero risobanura ‘ibuye’. Yari umunya Galilaya akora umurimo w’uburobyi yari afatanyije n’umuvandimwe we Andereya nawe waje kuba intumwa ya Yesu. Aba bagabo bombi bakomokaga mu mududugu wa Betesida.

(Yahana 1:43, 12:21).

Petero yari asanzwe ari umwigishwa wa Yohana Umubatiza, mbere yo guhamagarwa kwe yari umunyabyaha nkuko n’abandi bose baba ari abanyabyaha noneho amaze kubonana na Yesu aterwa isoni n’ibyaha bye (Luka 5:6-8). Bivugwa ko ari we ntumwa ya mbere Yesu yatoranije we n’umuvandimwe we Andereya.

Abarobyi bo muri kiriya gihe bari abantu batiyitaho, batita ku bandi batagira ikinyabupfura kandi bagira imvugo ziryana bikaba bishoboka ko ari yo mpamvu Yakobo na Yohana biswe abana b’inkuba.

(Mariko 3: 17).

Petero na Andereya bari bafite umushinga( business) y’uburobyi ariko Yesu ababwiye ngo bamukurikire bahita babikora batazuyaje, ibi bisobanuye ko basize byose bakamukurikira. Ni nde mu bantu ba none wasiga akazi ke ku bwo gukurikira Yesu?

Ubuzima bwa Petero ari kumwe na Yesu.

Nkuko twabivuze mbere, Petero yari umwe mu bigishwa ba Yesu wakundaga gusa n’uvugira abandi mu byaba ibibi cyangwa ibyiza. Petero kandi ni we wavuze bwa mbere ko Yesu ari umwana w’Imana; Mesiya (Mariko 8:20, Matayo 16:16:17).

Yesu amutoranya, Petero yamenye ko ari umwana w’ Imana nuko amwubarara imbere amaze kubona igitangaza ubwo Yesu yabahaga amafi menshi bari bamaze igihe baroba ntacyo babona maze Yesu amubwira ko noneho agiye kuroba abantu.

Petero yagiye yibonera n’amaso ye ibitangaza Yesu yakoraga kuko ni we wamwegeraga kurusha izindi ntumwa. Nyuma yo kubabwira iby’irangira ry’ibihe yabahaye umukoro wo kujya kuvuga ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana hugera ku mpera y’isi, Petero yabaye uwa mbere mu ntumwa mu kuvuga Yesu.

Ni we wabwirije ku munsi wa Pantekote Umwuka Wera aramanuka. Yanezerewe cyane kubabazwa ku bwa Kirisito, arafungwa aranakubitwa (Ibyakozwe n’intumwa 5:41).

Hari ibimenyetso bifatika mu nyandiko zo mu gihe cy’intumwa ko ubutumwa bwiza bwa Mariko bwaba ari inyigisho za Petero. Iyo usomye igitabo cya Mariko usanga gitanga ubutumwa burambuye nk’ubw’umuntu wiboneye ibintu n’amaso ye koko.
Amaherezo ya Petero yabaye ayahe?

Mu minsi ishyira ipfa rya Petero, abenshi mu bigishwa ba Yesu bishwe bazira kuvuga ubutumwa bwiza bwa kirisito. None Yesu yaba yarahanuraga urupfu rwa Petero ubwo yagiraga ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga ukanya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka. Bibiliya ivuga ko icyamuteraga kuvuga atyo ni ukwereka urupfu azubaha Imana.

(Yohana 21:18-19).

Mu kujya kwicwa, Petero yagaragaje guhamya gukomeye asaba ko batamubamba nka Yesu ko we bamubamba acuramye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO