Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Menya kandi usobanukirwe ibikuta 5 bishobora gutuma uba munzu y’Imana ariko ntuyibone-Bishop Harerimana Jean Bosco

Ubwanditsi , 5 April

Umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco ,umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church umaze kuba ikimenyabose mu gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye akaba n’umugabura mwiza w’ijambo ry’Imana ,yigishije ijambo ry’Imana ryuje inama n’impanuro yahaye intego igira iti :"Menya kandi usobanukirwe ibikuta 5 bishobora gutuma uba munzu y’Imana ariko ntuyibone".

Iyi nyigisho Bishop Harerimana Jean Bosco yayigishije kuwa gatatu w’itariki ya 03 Mata 2019 ubwo yari mu materaniro asanzwe aba mw’itorero ashumbye rya Zeraphath Holy Church kw’ishami ry’i Kigali riherereye i Nyamirambo .

Igikuta cya mbere ni Ibyaha:

Ushobora kuba mu nzu y’Imana ariko kubera ibyaha ukibana nabyo ukahamara igihe kinini utarabona Imana.


Umukozi w’imana Bishop Harerimana Jean Bosco,umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church

Umukozi w’imana Bishop Harerimana Jean Bosco atanga iyi nyigisho yasobanuriye abantu y’ifashishije ingero ny’inshi zo muri Bibiliya, nk’Igihe yesu yarari kumusaraba igorogota abona ijuru rirakingutse abona se imana yo mwijuru iramwitegereje ariko Imana ibonye uburyo yesu yari yambaye ibyaha by’abantu irahindukira imutera umugongo.

Umukozi w’imana nawe yabishimangiye ati: "Ikintu cyonyine gishobora gutuma utabona imana n’ibyaha. Yatanze urundi urugero agira ati”muri iyi minsi hari igitero gikomeye satani yahagurukije abantu bataramenya, igitero cy’umwuka w’ubusambanyi.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi byose ubinyuremo birasaba ko wowe ubwawe kubera Imana wamenye ufata icyemezo. Kuko nubwo satani ahagurukije umwuka w’ubusambanyi abagabo bazafata icyemezo uwo mwuka uzazerera aho bari ariko ntacyo uzabatwara.

Yifashishije ijambo ryimana riri mu Kuva 33:5 (Uwiteka abwira Mosee ati" “mur’ubwoko butagonda ijosi nagendera hagati muri mwe nakanya gato nabarimbura. nuko mwiyambure Ibyumurimbo byanyu kugirango menye uko mbagenza.” )

2.Igikuta cya kabiri:Imyumvire

Ushobora kuba munzu y’imana ukahamara igihe kinini utarabona imana kubera imyuvire iba muri wowe kuko icyintu cyose cyivuzwe munzu y’imana imyumvire yawe iragihakana.

Kubara: 16 :8-10. kandi Mose abwira kola ati:" Nimwumve Barewi. mbese mwarabisuzuguye yuko imana y’Abisirayeli ko yabarobanuye mw’iteraniro ry’aba Isirayeli, kubiyegereza hafi ngo mukore imirimo yo mu buturo bw’uwiteka.

Muhagarare imbere y’iteraniro mubakorere,nawe kola ikakwigizanya hafi na bene wanyu Abarewi bose none murashaka n’ubutambyi ?


Bishop Harerimana Jean Bosco iyi nyigisho yayigishije abakristo bitabiriye amasengesho yo kuwa gatatu

Aba aribo ba kola na Dotani na Biramu igihe cyarageze batangira guhinduka mu myumvire yabo batangira kugandisha abandi bibaza kuntu imana ivugana na Mosee twebwe itavugana natwe. Batangira gusuzugura Mosee batangira kubahuka amavuta ye.Kandi imana yari yarabatoranyije ibashinja imirimo mibi Isirayeli gusa ntiyabaha ubutambyi.

Umushumba mukuru w’itorero rya zeraphath holy church Bishop Harerimana Jean BOSCO yafashe umwanya uhagije wo gusobanura neza iyi nyigisho.

3. Igikuta cy’agatatu : icyubahiro cyawe.

Umukozi w’imana yakomeje atanga urugero ku Icyubahiro agira ati ’icyubahiro nicyubahiro cyawe nibyo ariko wibuke ko icyo cyubahiro ari Imana yacyiguhaye. icyubahiro cy’umuntu atabaye maso cyamubuza kubona Imana.

Kuko yesu azutse yavuze ijambo rikomeye yaravuze ngo “amahoro abe mwisi icyubahiro cyibe mwijuru”.

Iyo twananiwe kugenzura icyubahiro tunanirwa kubona imana. Kuko Hari igihe icyubahiro cyigushuka ukagirango cyizahoraho ukibagirwa gushaka imana. Nyamara Imana yo yarakigusezeranyije irakiguha igisigaye n’ikimwe igiye kureba uko uzakitwaramo.

Nanone yifashishije urugero rwo muri Bibiliya k’umwami nebukadinezali. nebukadinezali yarakuze cyane icyubahiro cyimubana cyinshi acyigira icye gusa,yibagirwa iyacyimuhaye bibabaza Imana cyane.

Nebukadinezali imana ihita imwibagiza ko ari umuntu imukuramo ubwenge bwabantu imushiramo ubwenge bwinyamanswa. Iramubwira ko azarisha imyaka 7 mwishyamba. Nyuma yaho nibwo yamenye ko Imana ari iyo kubahwa. Yasoje asaba abantu gukuraho urukuta rw’icyubahiro kuko gishobora kukwibagiza aho imana yagukuye.


4.Igikuta cy’akane: kutizera

Abarokore benshi mur’iki gihe ntabwo bakigira kwizera kandi iyo utizeye bigutera kutabona imana.

5.Igikuta cy’agatanu: kutagira imirimo yo murusengero:

Imirimo n’igikuta cyakubuza kubona imana cyangwa cyikaguha kubona imana. umuntu ashobora kuba mu masengesho igihe kirekire ariko kuko atagira imirimo ntihagire igihinduka. Nkuko bibiliya ibivuga ngo kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.

Mariko: 1:44 uramenye ntugire uwo ubibwira ahubwo ugende wiyereke umutambyi uture nituro ryo kwihumanura nkuko mosee yabitegetse kugirango bibabere icyimenyetso cyo kubahamiriza yuko wakize. Urukuta rwo kutagira imirimo imbere y’imana nirwo ruri gutuma abantu batabona imana muriyi minsi.

Yakomeje kwifashisha ingero nyinshi zo muri bibiliya, Nk’igihe bazaniye yesu umuntu ngo amusengere atangiye kujijinganya baramubwira bati "uwo muntu arabikwiye kubera ko niyi sinagogi twicayemo niwe wayubatse". Ako kanya yesu arababwira ngo ubwo aruko bimeze tugende musengere.

Na none yavuze umukozi w’imana yavuze ubryo Petero yazuye Dorocasi kubera imirimo. na Hezekiya yahagaritswe gupfa kubera imirimo. Uy’u mukozi wimana yasoje agira inama abarahongaho ko bakora ibishimwa n’uwiteka kuruta ibishimwa n’abantu.

Ushaka kutugezaho inkuru cyangwa gukorana natwe waduhamagaru kuri +250783103298 cyangwa ukatwandikira kuri imail ya ijamboribohora@gmail.com


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO