Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Menya inkomoko y’inzego z’uruhererekane mu miyoborere y’ idini Gatolika


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 January 2019 saa 10:41'

Kuko muri kamere muntu hahora icyifuzo cyo gusumba abandi no kubategeka, ari na yo ntandaro y’amahoro make n’intambara ziyogoje isi, ndetse na Yesu yahoraga abibuza intumwa ze, nk’igihe bene Zebedayo na nyina bamusabaga kuzicara iburyo n’ibumoso bwe mu bwami bwo mu ijuru, nyuma bakarakarirwa n’icumi basigaye, Yesu akababwira ko ushaka kuba uw’imbere akwiriye kuba imbata y’abandi. (Matayo 20:20, 25-26).

Imbaraga y’Umwuka Wera ni yo yabibahanaguyemo. (Ibyakozwe 2).
Bigeze mu kinyejana cya gatatu, ni ho hatangiye gahunda iyobora amatora yo mu madini y’iki gihe. Bagatora hakurikijwe amashuri, ubukire, ubwinshi (majorité) no kwamamara.

“Uhereye ubwo gahunda y’ubuyobozi bw’Itorero ishyirwaho hakurikijwe inzego za cyami. Buri Musenyeri ashingwa umudugudu n’intara akayobora atowe n’abaturage. Yabaga yungirijwe n’abakozi benshi, cyane cyane Abapadiri babaga bashinzwe kuyobora misa mu giturage” (Encyclopedia Universalis, Corpus 4, p. 392).

Ngiyo inkomoko y’inzego z’uruhererekane mu idini Gatolika :

Padiri – Prêtre – Umutambyi
Musenyeri – Evêque – Monseigneur – Umutambyi mukuru
Cardinal
Papa – Data

Byaje kwiganwa n’andi madini binyuze mu buryo bwiyoberanyije, hafi ya yose afite inzego ziyambitse ubudahangarwa, ariko udashobora kubona umurongo n’umwe mu Byanditswe byera uzishyigikira.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.