Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Menya Impamvu irigutuma abasore baba Aba Jeune kambwe bashiki babo bakagumirwa


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 February 2018 saa 05:38'

Ubushake bwo kubaka urugo mu rubyiruko bugenda bugabanuka kubera amikoro, Mubigaragara byo nuko urubyiruko rwinshi muri iyiminsi batakigira ubushake bwo kubaka ingo bigendeyeko ngo amikoro yabo ni make.

Ubukungu buke murubyiruko usanga bugenda bukomoka mukuba benshi biganje muribyo ari abashomeri ntakazi bagira bakirirwa bashakisha ariko ngo bikanga, tuganira n’urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali badutangarijeko ubushomeri n’ubushobozi buke bwo kugira agafaranga k’umufuka ndetse no kuri konte yabo.

Ikigaragara nuko urubyiruko ruri kumubare munini w’ubushomeri hano mu Rwanda kadni uko bigenda byiyongera ninako bamwe nabamwe Imyaka igenda yiyongera bimwe bita ngo ni ugutarantika ijambo ryaturutse kuribamwe nabamwe bagenda bavugako urengeje imyaka mirongo itatu abayamaze gusaza akajya muri taranti cyangwase hejuru y’imyaka mirongo itatu.

Hamwe nahamwe usanga bigarukwaho cyane cyane kubakobwa aho usanga bavugako umukobwa wagejeje mu mwaka irihejuru ya mirongo itatu aba yashaje kuko aba atangiye kwinjira hafi mumyaka mirongo ine hafi yokujya mu kiciro cy’abatakibyara.

Kubakobwa twaganiriye barengeje iyimyaka nabo babigarukaho aho bagira bati” nyine biba byiza umuntu arongowe atararenza imyaka mirongo itatu, kuko iyo uyigezemo uba waratangiye kwiheba aho benshi batangazako haba hasigaye ah’Imana, n’umwana wayo.

Tubibutse ibi nabyo bije aho wasangaga ikiciro cy’imyaka cyabarwagamo urubyiruko ari ukuva kumwaka cumi n’itandatu kugeza kuri mirongo itatu n’itanu ariko ubu ikaba yarabaye mirongo itatu gusa.

Twababajije impamvu bigunze kuvugwako abagabo babuze abakobwa badusubijeko abasore barahari ariko kugirango bafaye umwanzuro wo kubaka bitaborohera.
Mugihe abasore bo batangazako ubushobozi ari ikibazo kuko nokubona ay’inkwano bitapfa kuborohera kandi utarongora umukobwa w’ubuntu ngo uzitwe umukwe kwa Sobukwe kandi utarigeze ukwa. Ibi rero byagarutsweho n’abakuru ba matorero atandukanye aho bagenda bavugako iyo urubyiruko rutinze gusha usanga abenshi bataba abizerwa kuko ibishuko byinshi by’urubyiruko bibakururira mu busambanyi bwa hato na hato, bagakomeza bagira bati Ni ugufata umwanzuro hanyuma ukizera Imana ikagushyigikira.

Kuri ubu usanga Inkwano yihagazeho aho bakwa make inkwano itajya munsi y’amafranga ibihumbi Magana ane, ibi bikagusaba kwikokora uri umusore kugirango ubone uko uburyo bwokurongora.

Benshi badutangarijeko mugihe kitari icyakure uzasanga abakobwa nabo bibasabako bazajya batanga inkwano bagakwa kugirango babone abagabo, ibi bikazaza bitamenyerewe mu muco w’abanyarwanda kuko hamenyereweko abahungu aribo batanga inkwano kugirango babone kubaka ingo arinaho havuye ijambo umukwe, none haribazwa ese Abakobwa nibibangombwako bakwa Esebo bazitwa iki? Kuko ibibyo kuba umukobwa yakwa umuhungu tubimenyereye mubindi bihugu nko mu buinde nahandi aho tuziko abakobwa aribo batanga inkwano k’ubahungu nkuko twagiye tubigaragarizwa nabakunze kuhaba.

Bakobwa bahungu mukwiye kubaho mubushake bw’Imana.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.