Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Menya impamvu Imana itakugerageza biruta ibyo ushobora kwihanganira

Ubwanditsi , 2 months ago

Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugirango mubone uko mubasha kucyihanganira”.1 Abakorinto 10:13. Imana ishimwe cyane.

Muri iyi minsi waba urimo kugeragezwa n’iki! Urarwaye, Urarwaje, Urashonje, wambaye ubusa, urushako rurakuruhije? Nta kazi ufite, ibibazo ni byinshi ariko niba nta ruhare ubifitemo, tuza utegereze Imana. Igishimishije muri ibi byose nuko Imana mbere yo kwemera ko ibigeragezo bikugeraho, yabanje kubishyira ku munzani, ibona wabishobora kuko ntiyagukorera umutwaro utashobora, ni ko ijambo ry’Imana ritubwiye. Iyo ibonye binakomeye, ica inzira wacamo ugakira, ari ko kanzu.

Ngo hari umuntu wabwiye Imana ati “ni ukuri wankoreye ikigeragezo kirenze ubushobozi bwanjye”. Imana nayo ngo igihe kimwe imwinjiza ahantu hari imisaraba myinshi cyane igereranywa n’ibigeragezo, maze iramubwira ngo niyinjire ahitemo uwo ashaka. Yinjiye muri iyo nzu, hari iyo yashakaga guhitamo ikamunanira no kuyivana hasi, arimo kuzenguruka ngo agwa ku musaraba, ahita awuterura vuba vuba aterera ku rutugu, abwira Imana ati ni uyu nshaka, Imana nayo iti “n’ubusanzwe ni uyu wari usanzwe ufite”.

Buriya imitwaro y’abandi iraremereye ni uko atari wowe uyikoreye uba ubona tworoheje ariko ntiwanayikozaho imitwe y’intoke.

Igihe kimwe nahuye n’ikigeragezo ndataka, Imana irambwira ngo sijye ubabaye kurusha abandi, hanyuma ntangira gukora urutonde rw’abantu nzi , ntangira kureba ibigeragezo bafite nsanga ndi ku murongo wa kure, nkajya mbwira Imana nti icy’uriya kiraremereye cyane, n’abandi gutyo gutyo.

Maze nsanga icyanjye kidakanganye nk’uko nabitekerezaga. Imana ishimwe. Ibigeragezo ni ngombwa mu nzira ijya mu ijuru, kuko bituma kwizera kwacu gukura, bituma tubona amashimwe yo kuzakomeza bagenzi bacu, bitwegereza Imana kuko akenshi iyo abantu badamaraye, bararengwa bakibagirwa Imana. Ikibazo ni ukuntu umuntu acyitwaramo.

Imana ni iyo kwizerwa ntizabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushoboye Ibihe byiza kandi muhumure. Imana ni umubyeyi mwiza. Ni Data wa Twese
Fidele GATABAZI


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO