Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Menya impamvu Abakristo bifatanije n’aba Islam kwizihiza Eid Ul-fitr


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 June 2018 saa 07:25'

Kuri uyu wagatanu tariki 15/06/2018 Abayoboke b’idini ya Isilamu ku isi yose bizihije umunsi mukuru wa Eid Ul-fitr, muri Kenya ho abakristo bahisemo guhuriza hamwe nabayisilamu bafatanya kwizihiza uwo munsi mu rwego rwo kwimakaza umuco w’ubumwe bw’amahoro n’ubumwe muri icyo gihugu.


Abakristo n’aba Islam bishyize hamwe bizihiza Eid Ul-fitr

Mu birori byahuruje imbaga y’abanyakenya baba Islam n’abakristo bikaba byabereye muri stade nini yitiriwe Sir Ali grounds bose bakaba babitewe n’amakimbirane yaranze abakristo n’aba Islam mumunsi yashize kuburyo habayeho imvururu mu gihugu cya Kenya ariko nyuma y’igisibo Abayoboke b’idini ya Islam bamazemo iminsi bifuje ko basangira umunsi mukuru wa Eid Ul-fitr bose bari hamwe nk’abakristo n’aba Islam.
President wa Kenya Uhuru Kenyatta yageneye yashimiye aba Islam ubufatanye badahwema kugaragaza mukubaka igihugu ndetse abifuriza umunsi mwiza wa Eid Ul-fitr.


President wa Kenya Uhuru Kenyatta

Yagize ati: “Ndashimira cyane uruhhare rw’aba Islam mukubaka igihugu cyacu, sinabura gushimira kandi abakristo bose bifatanije n’aba Islam kwizihiza uyu munsi mukuru; akaba ari igihe cyiza cyo kwimakaza amahoro, ubumwe ndetse n’ubufatanye mugihugu cyacu.”

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.