Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Menya byinshi ku munsi mukuru wa ‘Assomption’ Kiriziya Gatorika yizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Tariki ya 15 z’ukwezi kwa Kanama buri mwaka Kiriziya Gatorika yiziyiza” Assomption” umunsi bibukaho ijyanwa Mu ijuru rya Bikira Mariya nyina wa Jambo Yezu Kristu.

Buri mwaka umunsi nk’uyu Kiriziya Gatorika ku Isi bizihiza umunsi w’ijyanwa mu ijuru kwa Bikira Mariya. Assomption ni ijambo rikomoka ku ijambo ryo mu rurimi rw’ I Kiratini ‘Assumere” bishatse kuvuga gufata cyangwa kujyana ahandi hantu ugenekereje mu rurimi rw’I Kinyarwanda.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 6 biza kugirwa ihame mu mwaka wa 813, Kiriziya Gatorika iza kubyemeza ku mugaragaro mu mwaka 1950 na Papa Piyo wa cumi na kabiri.

Uyu munsi wo kwibuka Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assomption) wagiye ukuzwa cyane cyane ni igikorwa kitwa “ Amabonekerwa”

Kubonekerwa: Ni uburyo Abakiristu Gatorika bemera ko Bikira Mariya yagiye yigaragaza abamwemera nyuma y’igihe kinini avuye ku isi. Gusa iyi myemerere Kiriziya Gatorika yagiye iyemerana ubushishozi mbere yo kwemera ko ahantu habaye ibonekerwa.

Ni iki Kiriziya Gatorika ishingiraho ngo yemeze ko ahantu habaye ibonekerwa?

Ahasaga mu mwaka 1978 nibwo Kiriziya Gatorika yateguye inyandiko irebana n’amabonekerwa ( Droit canonique) , nyuma ize kwemerwa na Pape VII, ariko iza gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2011.

Dore ibyo Kiriziya Gatorika yagendeyeho ngo yemere ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.

  • Icyemezo gishingiye ku mateka ( Critere Historique) Hifashishwa ibyabaye mu mateka, amakuru n’ubuhamya bijyanye n’igikorwa cy’ibonekerwa.
  • Icyemezo gishingiye ku buzima bw’imyitarire ya muntu ( Critere pyschologique)
    Basuzuma ubonekerwa niba nta bibazo bijyanye n’ihungabana yahuye nabyo mu mutwe cyangwa ibindi bibazo bishobora gutuma adatekereza neza cyangwa byatuma ashobora kubona cyangwa kumva ibidasanzwe.
  • Icyemezo gishingiye ku iyobokamana( Critere theologique)
    Bareba niba ibyo avuga ko yabonye ntaho bibangamiye cyangwa bibusana n’ukwemera n’inyigisho za Yezu Kristu.

Hamwe Bikira Mariya hemejwe na Kiriziya Gatorika yabonekeye.

  • Gaudalupe mu gihugu cya Mexique yabonekeye uwitwa Diego amuha ubutumwa kandi amusigira ishusho ye mu gitambaro.
  • I Laus mu gihugu cy’u Bufaransa mu I664: Yiyeretse umwana w’umukobwa witwa Benidigito wari ufite imyaka 16, muri ubwo butayu bakaba baramaranye imyaka igera kuri 54 amuha ubutumwa agomba kukwirakwiza mu Isi.
  • Rue de Bac mu gihugu cy’u Bufaransa ahasaga 1830 yaboneye uwitwa Catherine amusigira ubutumwa bw’itotezwa n’akaduruvayo byari bigiye kototera umujyi wa Paris wo mu Faransa.
  • I Roma mu Butariyani ahagana 1842 yabonekeye umugabo witwa Alphonse amusaba guhinduka ku myitwarire ye yari ibangamiye Kiriziya Gatorika.
  • I Lasalette mu gihugu cy’u Bufaransa mu mwaka 1846 Bikira Mariya yabonekeye abana babiri bato b’abashumba bitwa Melanie na Maximino abasigira ubutumwa bwo guhindukirira Imana.
  • I Lourdes mu Bufaransa mu mwaka 1858 yabonekeye Bernadette ari naho yamwibwiye ko ariwe Mwamikazi utarasamanywe icyaha.
  • I Pontmain mu gihugu cy’u Bufaransa ahagana mu mwaka 1871 Bikira Mariya yabonekeye abana bane ( Eugene, Joseph, Francoise , Jeanne Marie) abasagira ubutumwa burimo amahoro ku isi, icyo gihe nibwo hahise hasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’Ubufaransa n’Abaperusiya( Umwamikazi w’ukwizera).
  • I Gietrzward mu gihugu cya Pologne yabonekeye abana babiri abiyereka inshuro 161 abasigira umurage wo kuvuga Rosali( isengesho )
  • I Fatima muri Portugal yo hagati mu mwaka 1917 yiyeretse abana batatu b’abashumba
  • Beauraing mu Gihugu cy’u Bubirigi mu mwaka 1932 yabonekeye abana batanu( Gilberte, Alberte, Fernande, Andre, Gilberto) abasigira ubutumwa bw’amahoro.
  • I banneux mu gihugu cy’u Bubirigi mu 1933 yabonekeye umwana witwa Marieta
  • Amasterdam mu Buholande mu 1945 na 1955 yabonekeye umugore witwa Idda amusigira ubutumwa bujyanye no kuburira abantu.
  • Ikirwa “ Ile Bouchard” mu Gihugu cy’ Ubufaransa mu 1947 nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose yabonekeye abana bane abaha ubutumwa bwo gusabira I Gihugu cy’ubufaransa mu bihe cyari kirimo.
  • I Betania muri Venezuela mu 1977, Bikira Mariya yabonekeye umubikira Marie Esperanza amubwira ko ariwe muhuza w’abantu kandi amusigira ububasha bwo gusengera abantu bagakira.
  • Akita mu Gihugu cy’Ubuyapani yabonekeye Agnes mu mwaka 1973, iri ryabaye ibonekerwa ridasanzwe kuko Atari Bikira Mariya ubwe wamwigaragarije ahubwo yamwiyeretse akoresheje ibimenyetso.

Mu hantu Kiriziya Gatorika yemeje ko habereye amabonekerwa harimo n’amabonekerwa yabereye I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ubu.

  • Kibeho mu Rwanda: Hagati y’umwaka wa 1981 na 1983 , Bikira Mariya yigaragarije abakobwa batatu b’abanyeshuri aribo Mumureke Alphonsine, Mukamazimpaka Anatalia ukomoka ku Munini hafi y’I Kibeho n’undi munyeshuri witwa Mukangango Anatalia ukomoka I Mushubi. Bumwe mu butumwa Bikira Mariya aba bana bashyize ahagaragara ni amahano, amarorerwa, amaraso yaberetse agiye kuzameneka ku Gihugu cy’u Rwanda.

Aha Kibeho ubu akaba ari hamwe mu Rwanda , I kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) cyashyize mu duce tw’ubukerarugendo mu Rwanda , hakaba hasurwa n’umubare uteri mucye ku mwaka kuko hahurira abantu benshi baje kuhasura harimo n’abaturuka mu bihugu byo hanze.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO