Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Menya byinshi ku gitaramo True Promises yatumiyemo Benjamin Dube, birimo ibiciro byo kwinjira n’aho kizabera

Ubwanditsi , 1 month ago

Itsinda True Promises Ministries ryamamaye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana iri mu myiteguro ikomeye y’igitaramo cyiswe ’True Worship Concert’ yatumiyemo umuramyi w’icyamamare Benjamin Dube wo muri Afrika y’Epfo.

Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bacye kizabera muri Intare Conference Arena iherereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, kuwa 11 Kanama 2018.

Mu rwego rwo kuzaha abakunzi babo ibyishimo bisendereye binyuze mu kuramya Imana, True Promises Ministries yatumiye icyamamare cyo muri Afurika y’Epfo Benjamin Dube kugira ngo bafatikanye guhembura imitima y’abakunda kuramya.

Benjamin Dube ugiye kugera bwa mbere ku butaka bw’u Rwanda, yamaze kwemeza bidasubirwaho ko azaza ndetse ko yiteguye gutaramana n’abakunzi be b’Abanyarwanda.

Ubuyobozi True Promises Ministries ndetse n’abo bari gufatanya gutegura iki gitaramo bwamaze gutangaza ko kizabera Intare Conference Arena.

Ubuyobozi bw’iri tsinda bwanatangaje ibiciro by’amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kizasiga amateka, aho ku munsi w’igitaramo, mu myanya isanzwe azaba agura 10,000Frw, muri VIP 15,000Frw hanyuma muri VVIP akaba 25,000Frw.

Bakomeza bavuga ko abazagura amatike mbere y’igitaramo bazagabanyirizwa aho mu myanya isanzwe itike izagurwa 7,000Frw, muri VIP ikagura 10,000Frw naho muri VVIP ikagurwa 20,000Frw.

Amatike kandi ushobora kuyagura unyuze ku rubuga ishema.rw ndetse wanayasanga ku Biro bya True Promises Ministries biherereye i Remera mu nyubako Jesus is able.

Itsinda True Promises Ministries yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bacye zirimo, ’Mana Urera’,’Nzakwamamaza’, ‘Mfashe umwanya’, ‘Nzamubona’, n’izindi.

Imyiteguro y’igitaramo cyabo irarimbanyije

Umuramyi Benjamin Dube utegerejwe i Kigali


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO