Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

MC Deo umunyamakuru wa Radio Umucyo yasezeranye n’umukunzi we Providence imbere y’amategeko-AMAFOTO


Yanditswe na     Ubwanditsi
29 June 2018 saa 12:23'

Kuri uyu wa Kane taliki ya 28/06/2018 ni bwo umunyamakuru wa Radio Umucyo Jyamubandi Deo uzwi cyane ku izina rya Mc Deo kubera kwamamara cyane mu kuyobora imisango y’ubukwe n’ibindi birori bitandukanye aho yumvikana akoresha ikinyarwanda kizimije cyuzuyemo ubuhanga buhanitse yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Abiringiyimana Providence benshi bazi ku kazina ka Proof basezeranye imbere y’amategeko.

Ni umuhango watangiye ahagana saa 14:00 z’amanywa ku murenge wa Kacyiru ho mu karere ka Gasabo ubimburirwa n’inyigisho ndetse n’impanuro zigenewe abagiye gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.


Mc Deo n’umukunzi we Abiringiyimana Providence mbere yo gusezerana babanje gukurikira inyigisho

Izi nyigisho zatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru aho yagarutse cyane ku bufatanye n’ubwuzuzanye mu muryango mu rwego rwo kubaka urugo rw’icyitegererezo. Izi nyigisho zaherekejwe n’indahiro z’aba bombi ubwo barahiriraga kuzabana akaramata kandi nk’uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abitegeka.

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Mc Deo yashimangiye ko urukundo no kubaha Imana ari inkingi mwikorezi yo kugera ku ntego abantu baba bariyahe ndetse no kubaka urugo rwiza. MC Deo n’umukunzi we Providence bari bambaye imyambaro ibereye ijisho ndetse bagaragiwe n’imiryango,inshuti n’abavandimwe bishimiye intambwe abana babo bateye .


Mc Deo yashimangiye urow akunda umukunzi we Abiringiyimana Providence

Ati:”Umukunzi wanjye na mukundiye ko mu gihe tumaze dukundana namubonyeho imbuto nziza kuko afite indangagaciro z’umunyarwandakazi n’iza gikristo kandi akunda umurimo w’Imana cyane kuburyo numva usibye Imana imuruta ntawundi muntu namugereranya nawe kubuzima bwanjye.

Mu myaka iyinga itatu aba bombi bamaze bakundana Mc Deo yadutangarije ko temps de fiancaille yabo yaranzwe n’urukundo rusendereye ndetse no gukorera ku ntego kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kubaka urugo.


Abiringiyimana Providence mw’ijwi rituje ryuje ibyishimo aseka cyane yashimangiye urwo akunda MC Deo

Abiringiyimana Providence mw’ijwi rituje ryuje ibyishimo aseka cyane yagize ati: Njyewe umukunzi wanjye nabonye nta wundi muntu namugereranya nawe kuko yujuje byose numvaga nifuza ku musore uzambera umugabo ati :”Twembi turaziranye kuko turemerana peee, nanjye sinzamuhemukira nzamukunda iteka kuko nawe yemeye kunkunda kandi icyo namubwira nuko yakunze umukunda n’iyo nsenga Imana mba nyisaba ngo ikomeze kumundindira iteka maze vuba cyane tuzabe umwe .

Ubukwe nyirizina bwa Jyamubandi Deo(Mc Deo) na Abiringiyimana Providence(Proof) buzaba Kuwa 18/08/2018 ndetse n’imyiteguro yo kubutegura ikaba irimbanyije.

Reba amafoto y’akataraboneka yaranze uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Mc Deo na Providence:


Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru




Inshuti n’abavandimwe bishimiye gusezerana kw’aba bombi

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.