Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Martin Baruta agiye kumurika Album ye mu gitaramo yatumiyemo Simeon Kabera,Thacien Titus n’abandi benshi

Ubwanditsi , 4 months ago

Umuhanzi Martin Baruta usengera mu itorero rya ADEPR/Kanombe muri paruwasi ya Nyarugunga aratangaza ko ahishiye byinshi abazitabira igiterane cyo gushyira hanze album ye nshya yise “Urukundo Yankunze” kizaba ku itariki ya 9 ukuboza 2018.

Mu kiganiro yagiranye na IBYISHIMO.Com dukesha iyi nkuru, Baruta yavuze ko abazitabira iki gitaramo bazahabwa umuziki unogeye amatwi ndetse banahabwe ubutumwa bukiza imitima bw’umuvugabutumwa Jean Paul Nzaramba wo mu itorero rya ADEPR.


Martin Baruta yakajije imyiteguro y’igitaramo azamurikiramo Album ye yise ngo " Urukundo Wankunze"

Baruta agaruka ku byiza bizaranga icyo gitaramo yagize ati: “Ni igitaramo cyiza kigizwe n’umwimerere w’umuziki aho bazacurangirwa n’abahanga mu muziki imbonankubone (Live Concert)…ndetse n’umubwirizabutumwa uzatanga ubutumwa bukora ku mitima.”

Baruta yavuze ko yahisemo gukora umuzingo ugizwe n’indirimbo 8 mu rwego rwo kurushaho gukora ibintu byiza kandi bitarambira amatwi y’ababyumva bikazabatera guhora bifuza kuzumva igihe cyose.

Ikindi yongeyeho ngo ni uko abazitabira iki giterane bazasusurutswa n’abananzi bakunzwe cyane barimo Simon Kabera, Thatien Titus, Danny Mutabazi, Ndabarasa John, Stella Manishimwe, Muhire Nzubaha n’amakorari yo kuri paruwasi ya Nyarugunga.

Mu butumwa yageneye abakunzi b’indirimbo ze, Baruta yifuje ko bazabana muri icyo giterane kuko kwinjira ari ubuntu.

Ikindi kandi ngo arifuza ko baza kumva ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze kuko zibanda ku kugarukira Imana kuko yabababariye ibyaha byabo byose.


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Iki giterane kizatangira ku isaha ya saa Cyenda (15h:00) gisoze ku isaa kumi n’ebyiri (18h:00). Abantu barasabwa kuzinduka kugirango batazacikanwa n’iki giterane.

Martin Baruta ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Haleluya, Urukundo Wankunze, Uri Imana, Ni Uburyohe, Uri Mwiza Yesu, Ndanezerwa na Ni cyo Gituma Nzagushima.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO