Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Maman Nabilah yahinduye umuvuno ashimangira ko akiri umufana wa Aline Gahongayire

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Umugore witwa Maman Nabilah uherutse kugirana amahari n’umuhanzikazi Aline Gahongayire yahinduye umuvuno ashimangira ko ibyabaye byarangiye ndetse yiteguye gukomeza gutsuraa umubano n’uyu muhanzi yari asanzwe abereye umufana kandi bari n’inshuti.

Inkuru ya Gahongayire, Maman Nabilah n’umugabo uzwi ku izina rya Papa Nice imaze iminsi igarukwaho mu bitangazamakuru by’umwihariko ibikorera kuri YouTube hano mu Rwanda.

Bijya gutangira umubyeyi witwa Irakunda Baptiste ukomoka i Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana yahuye n’ibyago byo kubura umugore we wapfuye nyuma yo kubyara akajya muri koma yamaramo iminsi akitaba Imana.

Nyakwigendera yasize umwana witwa Nice nawe wavukanye ibibazo by’ubuzima cyane ko zimwe mu ngingo z’umubiri zitakoraga neza.

Ikibazo cya Papa Nice cyaje kujya mu itangazamakuru biza gusembura imbamutima za bamwe biyemeza gufasha uyu mubyayi wari usigaranye umwana w’uruhinja nawe ufite ikibazo gikomeye cy’uburwayi.

Mu nkuru zagiye zivugwa humvikanye umuhanzikazi Aline Gahongayire n’umubyeyi witwa Nyirahabinshuti Salima uzwi nka Maman Nabilah byavugwaga ko bari ku ruhembe rw’abiyemeje gufasha uyu muryango.

Maman Nabilah avuga ko nk’umuntu wahuye n’ibibazo akabyara umwana ufite uburwayi (Nabilah waje kwitaba Imana), yatekereje gufasha uyu Papa Nice.

Maman Nabilah avuga ko ubwo yatekerezaga uburyo bwo gufasha Papa Nice wari watabarijwe n’itangazamakuru hari umuntu wamurangiye Gahongayire nk’umuntu uzwiho gukunda gufasha abababaye.

Bombi barafatanyije baza kubona abantu benshi babiyungaho binyuze ku rubuga rwa WhatsApp ahashinzwe itsinda ryahurijwemo abafite umutima wo gufasha uyu muryango.

Ngo yatangiye gushyirwa ku ruhande

Binyuze kuri uru rubuga abatandukanye batanze amafaranga bivugwa ko yajyaga kuri konti za Aline Gahongayire gusa ngo igitekerezo cyose cyari cyazanywe na Maman Nabilah nk’uko we yagiye abitangaza yifashishije ibitangazamakuru.

Gusa ngo uko iminsi yagiye yicuma niko Gahongayire yagendaga yipakurura Maman Nabilah bigera n’ubwo apanga kwimura Papa Nice akamuvana i Rwamagana amuzana i Kigali n’ubwo byakozwe hagamijwe ko umwana we (Nice) atura hafi y’abaganga.

Gahongayire ariko aherutse kubwira IYOBOKAMANA TV ko kuri we icya mbere ari ugufasha kandi aribyo yakoze ndetse atifuza kugira byinshi atangaza.

Yahinduye imvugo

Aline Gahongayire usanzwe agaragara mu bikorwa byo gufasha ari mu bantu bumvikanye cyane ubwo yafashaga uyu Maman Nabilah igiye yaburaga uyu mwana we yahise anitirira Umuryango ufasha ari nawo yari yanyujijemo iki gikorwa cyo gufasha Papa Nice.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ibigwi, Maman Nabilah yavuze ko kuri we nta mpamvu abona yo kugirana n’umuntu ikibazo kandi nta rubanza umutima umucira.

Yagize ati “Numva nta mpamvu yo kugirana n’umuntu ikibazo kuko abanyarwanda twese turi inshuti, nta rubanza umutima unshira abo numvaga ko bankosereje narabababariye.”

Maman Nabilah avuga kuba Gahongayire yaramufashije ubwo yagiraga ibyago akanamutabara ari ibintu aha agaciro ndetse bigahurirana n’uko asanzwe ari umufana we.

Ni ibintu avuga ko bizakomeza haba ubucuti bafitanye no kuba azakomeza kuba umufana we.

Ati “Kuba yaramfashije akantabara, nari umufana we, kandi ubucuti bwacu buzakomeza, turi abantu ubuzima burakomeza njye numva nta mpamvu yambuza gukomeza kuba umufana we.”

Uyu mugore uvuga ko atazi igihe azasabira imbabazi Gahongayire yashimangiye ko nyuma y’ibi bibazo bavuganye n’ubwo atahishuye ibyo baganiriye kuri iki kibazo.

REBA HANO IKIGANIRO GAHONGAYIRE AHERUTSE KUGIRANA NA IYOBOKAMANA TV


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO