Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Leta ya Australia yafatiye ingamba zikakakaye Musenyeri Philip Wilson wahamijwe guhishira ihohoterwa


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 August 2018 saa 07:25'

Urukiko rwo muri Australia rwategetse ko uwahoze ari Musenyeri mukuru wa Kiliziya Gatolika muri Australia, agomba kumara amezi 12 afungiye iwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhishira ihohotera ry’abana rishingiye ku gitsina.

Iki cyemezo cy’urukiko gisobanuye ko Philip Wilson - weguye ku mirimo ye nka Musenyeri mukuru wa Adelaide nyuma yo guhamwa n’icyaha - atazashyirwa mu buroko.

Wilson w’imyaka 67 y’amavuko, ni we muyobozi wo hejuru wo muri Kiliziya Gatolika ku isi uhamijwe icyaha cyo guhishira ihohorera ry’abana rishingiye ku gitsina.
Abamwunganira mu mategeko bavuze ko kuri uyu wa kabiri bajuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Umucamanza yavuze ko Wilson atangira iki gihano ako kanya, akagikorera mu nzu ya mwenewabo aho azajya agenzurirwa hifashishijwe icyuma cy’ikoranabuhanga kizajya kigaragaza niba ahaguma. Nyuma y’amezi atandatu akaba yashobora gusaba kurekurwa bishingiye ku myitwarire ye muri iki gihano.

Ubwo yasohokaga mu cyumba cy’urukiko kuri uyu wa kabiri, Wilson ntabwo yasubije ikibazo yari abajijwe n’umwe mu bigeze gukorerwa ihohoterwa wamusatiriye yifuza ko amusaba imbabazi.


Uri hagati ni usenyeri Wilson Phillip wafatiwe ingamba zikakaye

Muri uru rubanza, Wilson yahakanye ko atigeze amenya ko Padiri James Patrick Fletcher yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina abana b’abahungu bamuherezaga kuri alitari mu myaka ya 1970.

Ariko mu kwezi kwa gatanu, urukiko rwanzuye ko abakorewe iri hohotera bari baramenyesheje Wilson iby’iri hohotera akananirwa kugira icyo akora.
Mu mwaka wa 2004, Padiri Fletcher yahamwe n’ibyaha 9 by’ihohotera ry’abana rishingiye ku gitsina.Yaje gupfira mu buroko mu mwaka wa 2006.

Source: BBC

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.