Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

#Kwibuka26: Rev. Dr Rutayisire yibukije uburyo bwo kuba hafi abarokotse Jenoside mu bihe bya COVID 19

Editorial , 1 month ago

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, Rev Past Dr Antoine Rutayisire yasabye abanyarwanda kuzirikana ko muri ibi bihe igihugu kigiye kwinjiramo byo kwibuka ku nshuro ya 26 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hari uburyo bwo kuba hafi abayirokotse n’ubwo bitemewe kubageraho.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mata 2020, mu gihe habura iminsi ine kugira ngo u Rwanda n’Abanyarwanda batangire icyumweru cyahariwe kwibuka abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye u Rwanda n’Isi muri rusange, Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yatangaje ko hari impinduka mu bikorwa byo kwibuka kubera amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Zimwe muri izi mpinduka ni uko nk’igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu Turere ku wa 7 Mata 2020 mu gitondo, cyari giteganyijwe gukorwa n’itsinda rito, nta kizaba.

Abaturage bose kandi bazakora ibikorwa byo Kwibuka bari mu ngo zabo bifashishije itangazamakuru rya radiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambanga, bakurikire igikorwa gitangiza icyunamo kizabera ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, kizakurikirwa n’ijambo nyamukuru ry’uwo munsi.

Rev. Dr Rutayisire yavuze ko muri ibi bihe abantu batemerewe kuva mu ngo zabo ngo bajye gusura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abakunze guhura n’ibibazo by’ihahamuka hari uburyo bashobora gukoresha bakababa hafi batavuye mu ngo zabo. Rev Past Dr Antoine Rutayisire uyobora Paruwasi ya Remera muri Angilikani yasabye abanyarwanda kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yavuze ko kubahamagara haba kuri telefone ndetse no kubandikira ubutumwa bw’ihumure no kubereka ko bari kumwe nabo kugira ngo badaheranwa n’agahinda.
Yakomeje agira ati “Abantu benshi ngire ngo kubera iyi Koronavirusi bashobora kuzibagirwa ko hari abantu tugiye kujya mu cyumweru cy’icyunamo.”

“Nabwira abantu ngo dukomeze gusengerane ariko twibuke niba uzi umuntu ujya uhungabana, ujya ugira ikibazo cyo kwigunga, kuba wenyine muri iki gihe tuzaba tugomba kuguma mu rugo kandi abantu bafite ibibazo.”

Yavuze kandi ko hari benshi bajyaga batabarwa no kuba bari hamwe n’abandi bakabahumuriza ari nayo mpamvu abanyarwanda basabwa gukora ibishoboka byose bakajya bababa hafi hakoreshejwe ikoranabuhanga aho bishoboka.

Ati “Hari bamwe bajyaga batabarwa n’uko duhurira ahantu turi benshi, ubwo rero ngira ngo abantu bazagerageze uko babatelefone babasengere, babahumurize babihanganishe kuko turacyibuka n’ubwo turi muri ibi bihe bya COVID 19.”

Rev. Dr Rutayisire kandi avuga ko by’umwihariko muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu rugo bakwiye gukomeza kubahiriza amabwiriza kandi bakibuka no gusenga begerana n’Imana kurushaho kuko ariyo ifite ubuhungiro.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO