Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

#Kwibuka26: Rev Dr Nyamutera yasabye amadini n’amatorero komora ibikomere abarokotse Jenoside

Editorial , 1 month ago

Umuyobozi w’umuryango Rabagirana Ministries, Rev Dr Joseph Nyamutera yasabye amadini n’amatorero gukomeza ibikorwa byo komora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda n’inshuti zabo ku wa 7 Mata 2020, batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yahariwe kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibihe bikomeye u Rwanda rwinjiyemo mu gihe Isi yose ikomeje guhangana n’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus aho bimwe mu bikorwa birimo n’insengero byabaye bifunzwe mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru,Rev Dr Nyamutera yavuze ko nubwo COVID19 ari icyorezo cyugarije isi ndetse n’u Rwanda muri rusange ariko ko gahunda zo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi zidakwiye kwibagirana.

Uyu mushumba yavuzeko “Uko amadini ashishikariye gukoresha uburyo bushya bwo kwiyegereza intama binyuze ku mbuga nkoranyambaga ,ari nako ubutumwa bw’ihumure bukwiye gukwirakwizwa hifashishijwe uburyo bushya bwifashisha ikoranabuhanga.”

Rev Dr Nyamutera kandi avuga ko abantu bakwiye no guhumuriza abantu hifashishijwe kuremera abantu mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uburyo bushobora kwifashishwa n’abakristo n’abandi bose bemera Imana bakwiye kwita ku miryango yarokotse jenoside by’umwihariko baboherereza wenda amafaranga kuri Mobile Money cyangwa Tigo Cash n’ubundi buryo mu rwego rwo kugirango bumve ko batari bonyine muri ibi bihe bya COVID 19 ndetse byahuriranye no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.

Rev Dr Nyamutera arashishikariza kandi abantu kubwira abarokotse amagambo abakomeza imitima.

Avuga ko umuryango ahagararariye urajwe ishinga no gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere ndetse no kugira umutima ukize bityo ko ku bufatanye n’amadini n’amatorero uzakomeza gushyira imbaraga muri ibi bikorwa.

Avuga kandi ko nabo hari icyo nk’umuryango bazagenera imiryango itishoboye mu rwego rwo guhagararana nabo muri ibi bihe bya COVID19.

Ubuyobozi bwa Rabagirana Ministries buvuga ko bufite intego yo gufatanya n’Akarere ka Kicukiro kugira ngo muri uyu mwaka kazagire amanota meza mu bijyanye n’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge.

Rabagirana Ministries ni umuryango wa gikristo ukora ibikorwa by’isanamitima,ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guteza imbere abaturage.Umaze imyaka irenga 15 ufasha abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga mu bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO