Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

#Kwibuka26: Musenyeri Rukamba yavuze uko amadini yakoreshejwe na Leta akijandika muri Jenoside

Editorial , 1 month ago

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba, yavuze ko ubuyobozi bubi bwayoboye u Rwanda mu bihe bya mbere ya Jenoside bwakoranye bya hafi n’abanyamadini mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikidashidikanywaho ni uko itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uko yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bufatanyije n’abari abanyamadini muri ibyo bihe.

Mu kiganiro ku Ruhare rw’Amadini mu kubaka Ubunyarwanda cyanyuze kuri RBA, abanyamadini bemeranyije ko abari bayayoboye babangikanyije gahunda zayo na politiki kurusha gushingira ku byo yemera n’ibyo yigisha.

Musenyeri Rukamba avuga ko Abanyamadini bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ariko akibutsa ko uko byagenda kose Jenoside itegurwa n’ubuyobozi.

Ati “Amadini yakurikiye amategeko ya leta kuva kera cyane […] ibyo ni ibintu byatumye ubwo buryo bw’imikoranire buzamukaariko tujye twibuka ko Jenoside nubwo haza ibintu byinshi bigenda biyifasha ni ikintu gikomoka ku buyobozi, kuri leta ikoresha abantu.”

Yakomeje agira ati “Ubundi babishatse leta ishobora guhagarika ikintu icyo aricyo cyose. Icyabaye rero leta z’icyo gihe zagendanye n’amadini ugasanga Abanyamadini bari mu maboko ya leta bumvikana nayo bagendana nayo.”

Musenyeri Rukamba asanga kandi ikindi kintu cyatije umurindi itegurwa rya Jenoside ari ukuzana amoko mu banyarwanda bikozwe n’abakoroni.

Nyuma ya Jenoside amadini yagize uruhare rukomeye mu kongera kwiyubaka kw’igihugu cyane cyane mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no gufasha mu mibereho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musenyeri Rukamba avuga ko icyagombaga gukorwa ari uguhuza abantu. Kubwira abantu ko uwagize nabi agomba gusaba imbabazi ku nabi yakoze ariko n’uwagiriwe nabi abakwirwa gusaba Imana imbaraga zo kubabarira kuko ubukirisitu bujyana no kubabarira.

Amadini n’imiryango iyashingiyeho yafatanyije kwigisha muri za gereza kugira ngo abakoze ibyaha bahinduke basabe imbabazi, urugendo n’ubu rukomeje.

Ati “Ibyo byasabaga umuntu kwemera ko yagize nabi ku Mana, no ku wo yakoreye icyaha akaba agomba kwigorora na we. Izo nyigisho ziracyakomeza kandi iyo umuntu afite amahoro mu mutima n’igihugu kigira amahoro.”

Amadini atandukanye akomeje gahunda z’isanamitima nk’aho muri Kiliziya Gatolika hari gahunda yo guhuza abishe n’abiciwe. U Rwanda rugeze ku gipimo cya 92.5% mu bumwe n’ubwiyunge, umubare wavuye kuri 82.3% mu 2010 amadini akaba afite uruhare rukomeye muri urwo rugendo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO