Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

#Kwibuka26: Favor Genevieve mu ndirimbo nshya yahumurije abanyarwanda

Editorial , 11 April

Umuhanzikazi Uwikuzo Genevieve [Favor], uririmba izo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo y’ihumure ku banyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhanzikazi w’umuhanga yashyize hanze iyi ndirimbo yise ‘Wowe washavuye’ avuga ko yayikoze agamije gukomeza igihugu n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Favor Genevieve yavuze ko ari indirimbo y’ihumure ariko inakangurira abanyarwanda gushyira hamwe barwanya icyazagarura amacakubiri mu Rwanda.

Yagize ati “Ni indirimbo nanditse kugira ngo nkomeze abanyarwanda muri ibi bihe turimo mbasubizamo imbaraga mbakangurira ko dushyirahamwe tugasindagizanya tugafatana mumugongo tukiyubaka ari nako twubaka igihugu cyacu kizira amacakubiri.”

Indirimbo ‘Wowe washavuye’ yanditswe Na Favor Genevieve arinawe wayiririmbye naho mu buryo bw’amajwi n’amashusho yatunganyijwe na Ishimwe Tyshique [Producer Tyboo] umenyerewe mu mwuga wo gutunganya indirimbo.

Uyu muhanzikazi yasabye abanyarwanda muri rusange gufatana urunana mu kwiyubakira igihugu bagaca ukubiri n’inzangano, amacakubiri baharanira kubaho mu gihugu cyuzuyemo amahoro.

Yagize ati “Twiyubakire u Rwanda twifuza kubamo njyewe urwo nifuzakubamo ni U Rwanda ruzira amacakubiri, inzangano n’ibindi bibi byose bidindiza iterambere ryigihugu muri rusange.”

“Kuko nshingiye kumateka twanyuzemo nasanze ntanyungu yamacakubiri ninzangano kuko bituma tubura byinshi tugahomba ibyingenzi kubuzima bwacu Murakoze cyane Dukomeze kwibuka kandi Twiyubaka.”


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO