Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

#Kwibuka26: Dore u Rwanda rw’ejo Abanyamadini bifuza kuraga abakiri bato!

Editorial , 1 month ago

Amateka y’u Rwanda iyo ageze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahinduka amayobera matagatifu cyane ko ntawe utagorwa no kwiyumvisha uburyo imbaga y’inzirakarengane z’abatutsi isaga miliyoni yishwe mu gihe cy’iminsi 100.

Kuva tariki 7 Mata kugeza mu ntangiro za Nyakanga 1994, igihugu cyahindutse icuraburindi, abantu biyambura ubumuntu bahindukirira abaturanyi babo barabica, inshuti zabo, abana babo n’abo bavaga inda imwe.

Igitabo ‘Ingoma ntizisa, hasa Abiru’ cyanditswe na Sebera Muhashyi Edouard gisobanura neza uruhare rw’imikoranire hagati y’ubutegetsi n’amadini yatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mwanditsi mu gitabo cye atanga ingero nyinshi z’abayobozi bakomeye mu madini n’amatorero batije umurindi itegurwa rya Jenoside.

Nubwo hari amadini n’abayobozi bayo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abagerageje kwamagana iyi migenzereze ya bagenzi babo.

Na nyuma ya Jenoside amadini, amatorero n’imiryango ishingiye kumyemerere muri rusange bakomeje gufasha mu bikorwa by’isanamitima no kumora ibikomere by’abanyarwanda.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Rwanda ku wa Gatatu tariki 8 Mata 2020, bamwe mu bahagarariye amadini n’amatorero mu Rwanda bagarutse ku gihugu bumva umunyedini yifuriza ko abakiri bato bazasigarana.

Ikiganiro cyari cyatumiwemo Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, Bishop Birindabagabo Alexis wahoze ayobora Diyosezi ya Gahini mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ndetse n’Umuvugabutumwa Bariho Lambert uyobora Umuryango Ellel Ministries. Uhereye i Bumoso: Umuvugabutumwa Bariho, Sheikh Hitimana na Bishop Birindabagabo

Aba bose bahuriza kuri cya gihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri yose yashaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye.

Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim yavuze ko u Rwanda bifuriza abanyarwanda b’uyu munsi n’ejo ari urufite ituze, ubumwe rubereye abarutuye n’abarugana.

Yagize ati “Twe nk’abanyamadini icyo twifuza ni ukubaka ni umunyarwanda mwiza uzafasha kugira ngo u Rwanda rurusheho kuba rwiza tumukuramo icyatuma iyo ntego itagerwaho cyane cyane turandura ingengabitekerezo ishobora kuba ikiri muri bamwe nabo tubafazana mu banyarwanda beza.”

"Ndumva ikindi navuga ari uguhamagarira abanyarwanda mu madini yose binyuze mu myemerere yabo ko twese twakunda igihugu cyacu kuko u Rwanda niryo ragano Imana yaduhaye tugomba kubamo dukora umurimo wayo n’ibindi.”

Bariho yavuze ko nk’uko Bibiliya ibivuga ko hahirwa igihugu gifiteho Uwiteka nk’Imana yacyo nawe arirwo Rwanda yifuza rufite Imana kandi n’abarutuye bakaba bizera Imana ndetse bakora ibijyanye n’ugushaka kwayo.

Yagize ati “Navuga ngo ni u Rwanda Imana itwifuriza, cya gihugu gifiteho Uwiteka nk’Imana yacyo. Ni rwa Rwanda rutarimo amacakubiri.”

“Umunyarwanda yiyumvamo nk’umunyarwanda, yihagije afite ibyo akeneye bimwe by’ibanze, ni rwa Rwanda umunyarwanda yubaha Imana akayitinya agakora ibishoboka byose ngo ayubahe kuko iyo utubashye Imana ibindi byose bibi birinjira.”

Kuri Musenyeri Birindabagabo we avuga ko amadini yifuza kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda aho u Rwanda ruba igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside aho abarutuye bakunga ubumwe.

Kuri ubu abanyarwanda bose bashishikarizwa kwimakaza “Ndi Umunyarwanda” gahunda igamije gukangurira Abanyarwanda ukwiyumvamo isano ibahuza batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere.

Ndi Umunyarwanda, ikubiyemo ingingo eshatu z’ingenzi: kwiyumvamo ubunyarwanda (Rwandan spirit), indangagaciro na kirazira bigamije kwimakaza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO