Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

#Kwibuka26: Adrien Misigaro yasabye abahanzi bagenzi be gushyira hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial , 1 month ago

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro yasabye abanyarwanda by’umwihariko abahanzi bagenzi be guhuza imbaraga bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni ubutumwa uyu muhanzi yageneye abamukurikira mu gihe Isi yose yibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, igatwara ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.

Adrien Misigaro yavuze ko asaba abahanzi n’urubyiruko gushyira hamwe imbaraga bagahangana n’icyashaka kuzana ingengabitekerezo ya jenoside iganisha ku gutuma ibyabaye byongera kuba haba mu Rwanda cyangwa ku Isi muri rusange.

Kanda hano urebe video :Ubutumwa Adrien Misigaro yageneye Abanyarwanda

Ati “Ndasaba abahanzi bagenzi banjye, urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange ko twashyira hamwe tugahuza imbaraga tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.”

Yakomeje agira ati “Hari byinshi twakora, hari byinshi twageraho dushyize hamwe. Twibuke Twiyubaka.”

Muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , abantu basabwa kwirinda amagambo apfobya Jenoside, ayihakana cyangwa asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi bikorwa nk’ibyo kuko bihanwa n’amategeko.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO