Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwibuka 25: Rév.Pasteur Nzabagurira Fabien yashimiwe bikomeye uburyo yarokoye benshi muri Jenocide

Ubwanditsi , 2 months ago

Kwibuka abari abashumba b’amaparuwasi, n’abandi bayoboke b’itorero ADEPR ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi byaranzwe no gushimira by’umwihariko Rév.pasiteri Nzabagurira Fabien, umushumba wa paruwasi ya Buhinga warokoye abagera ku 10 barimo abo mu muryango w’umushumba wari umwungirije, bayoboranaga muri Paruwasi ya Korwe, mu murenge wa Kanjongo .


Abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 bashimye cyane umu Pasiteri wagize uruhare mw’irokoka ryabo

Nk’uko abarokowe n’uyu mupasiteri babitangarije abari baje kubafata mu mugongo, ngo yakoze ibikorwa bikomeye cyane yagombaga no kuzira urebye uburyo yabikoraga n’ubukana Interahamwe zari zifite, hakiyongeraho na bamwe mu bo yari ayoboye muri iyo paruwasi batabyishimiraga bari bamaze kwiyambura umwambaro w’ubukristo bahindutse inyamaswa, ngo yemera kuva aho yari atuye arabegera, hakaba n’ubwo yabamburaga Interahamwe zigiye kubica akaziha amafaranga.

Ngo amafaranga yaje kumushirana atangira kugisha inama bamwe mu bo bakoranaga niba yafata ku y’itorero agakomeza kugurira izo Nterahamwe ngo zitica aba bana, no gushakisha uburyo yajya yambutsa bamwe mu batutsi yabaga yamenye aho bihishe akabohereza muri Congo, ariko bamwe muri abo bakoranaga bakamubera ibamba ngo ntakwiye gukoresha umutungo w’itorero arengera inyenzi zije kubamara, bamwe ngo batangira no kumureba nabi,ariko ntiyacika intege akomeza kubarwanaho kugeza barokotse.

Uwimana Jeanne Bijou yagize ati’’ Ni umubyeyi wanjye kuko ubwo narokokeraga muri paruwasi gatulika ya Hanika ahatikiriye abatutsi batagira ingano, nahungiye iwe ndi kumwe na mama wacu n’umwana w’umuturanyi mfite imyaka 5 gusa, araduhisha kugeza ubwo yahungishirije mama wacu muri Congo twebwe aratugumana, Jenoside irangiye akomeza kumbana nk’umwana we, anshyira mu ishuri ndiga kugeza anashyingiye none mbyaye kabiri, nkumva ntacyo nabona namwitura.’’

Hategekimana Violette yarokoreye abana 5 mu gihe umugabo we wari umushumba w’iyi paruwasi wungirije, Rév. Murekezi Thomas yari amaze kwicwa bigizwemo uruhare na bamwe mu bo yayoboraga mu itorero,

Yabwiye Bwiza.com ati:’’ Ntiyirebyeho cyangwa ngo arebe ku butunzi bwe arengera abana banjye umugabo wanjye amaze kwicwa nanjye mbara ubukeye, babaho, nkumva ntabona uko mushimira, gusa Imana yamuhaye uwo mutima izamuhe n’ijuru nta kindi namusabira.’’

Umuyobozi wa Ibuka muri aka karere Bagirishya JMV, avuga ko iyo muri kiriya gihe haboneka abapasiteri n’abavugabutumwa bameze nk’uyu Pasiteri Nzabagurira Fabien igihugu kitari gucura imiborogo nk’uko byagenze,avuga ko akwiye kuba urugero rwiza rw’umutima w’urukundo n’ubwitange.


Rév. Pasiteri Nzabagurira Fabien yashimiwe bikomeye n’abarokotse Jenocide abigizemo uruhare

Rév. Pasiteri Nzabagurira Fabien yavuze ko yakuze iwabo atababonana urwango akurana umuco yatojwe n’ababyeyi,amenya n’Imana,akumva yaragombaga gukora ibishoboka byose ngo yitangire abicwaga,akishimira ko abo Imana yamufashije kurokora bakiriho,agasaba bagenzi be babaye ibigwari bakijandika muri Jenoside kwemera guca bugufi bagasaba imbabazi abo bahemukiye, abakozi b’Imana b’uyu munsi bakigisha urukundo nyarwo batishushanya nka bamwe mu b’icyo gihe.

Umushumba w’itorero ry’akarere rya Nyamasheke muri ADEPR,Rév.pasiteri Kagorora Gallican avuga ko ibyakozwe n’uyu mupasiteri ubundi ari zo nshingano z’umukristo wese nubwo hari abaziteshutse ho,agashimira n’abandi bakoze nka we,akavuga ko ubuhamya nk’ubu bukwiye guhabwa urubyiruko rwose rw’iri torero rugakurana umuco nk’uyu w’urukundo nyarwo.


Rév. Pasiteri Nzabagurira Fabien yashimiwe ubwo hari habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 mw’itorero rya ADEPR mu karere ka Nyamasheke

Itorero ADEPR muri aka karere rivuga ko abari abayoboke bwaryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kumenyekana ari 1006 barimo abari abashumba 2 b’amaparuwasi ,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josué Michel akarishimira byinshi rimaze gukorera abayoboke baryo bayirokotse,birimo n’inka 4 ryabaremeye uwo munsi.

Yanditswe na Fidele GATABAZI/IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO