Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

#Kwibuka26: Mufti w’u Rwanda yavuze impamvu byoroheye abanyapolitiki kwinjiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu banyamadini

Editorial , 1 month ago

Mufiti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko kudashyira hamwe kw’Abanyamadini aribyo byatumye Abanyapolitiki bigarurira abayoboke bayo babigisha urwango n’amacakubiri byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubizima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100.

Sheikh Hitimana yabigarutseho mu gihe kuva ku wa 7 Mata 2020, Abanyarwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yari mu kiganiro ku Ruhare rw’Amadini mu kubaka Ubunyarwanda cyanyuze kuri RBA, yavuze ko Abakoroni babanje kubiba amacakubiri mu madini ari nabyo byatumye kubigisha kwanga bagenzi babo byaboroheye cyane ko ari ibintu byakozwe imyaka myinshi.

Ati “Aha rero byatumye umuturage asa nk’aho abura umurongo abura icyerekezo, iyo umuntu abuze icyerekezo rero umufashe wa mbere niwe umutwara ari ari nako abo banyepolitiki bashoboye kwigarurira izo ntama bazijyana mu murongo w’amacakubiri barazigisha.”

Yakomeje agira ati “Ndetse zigera ku rwego rwo kuba ubukombe mu murongo w’ivangura kuko bigishije imyaka isaga mirongo ine bigisha Gahutu, Gatutsi..
Amacakubiri nk’ayo kugeza ubwo Abanyarwanda babaye indashyikirwa muri ibyo turangiza dusaruye Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Sheikh Hitimana kandi yavuze ko ikibazo cyabaye igihe imbaraga za politiki zagize intege nke mu kwita ku baturage ziyongeraho n’igitinyiro amadini nayo arakurikira.

Ati “Nibaza ko ababwiriza butumwa barumye gihwa bakagenda bajyana n’umurongo wa politiki kandi bagira intege nke cyane.”

Ababwirizabutumwa barumye gihwa…..

Abayobora amadini akenshi baba barahawe inyigisho zigamije kuyobora mu murongo mwiza abayoboke bayo ariko igihe cyarageze baruma gihwa za nyigisho ntibongera kuzigisha ahubwo batangira kubigisha amacakubiri.

Sheikh Hitimana yavuze ko Abavugabutumwa cyangwa abakozi b’Imana bigaragara ko bagiye baruma gihwa bitewe n’ubwoba cyangwa kuba nabo muri bo ari abanyarwanda harimo abashobora kuba bakomoka kuri abo babyeyi bafite ingangabitekerezo.

Yakomeje agira ati “Abahanga bavuga ko urukundo rw’aho umuntu akomoka rugira imbaraga kurenza urukundo rw’imyizerere iyo hatabayeho kuba umuntu yagira amahirwe yo gukiranuka. Nibaza ko aba babwirizabutumwa barumye gihwa bagerageza kujyana n’injyana yari iriho mu gihugu ya politiki.”

“Banagize intege nke cyane ntibatekereza ko bishobora kurangira n’iyi vanjiri cyangwa Coran bigisha bibaye bibi ni mureke dusubiza umutima impembero kuko ari abaturage n’ababigishaga bose bari bafite aho basengera.”

Yavuze ko byashobokaga ko nk’umuyoboke yaza gusenga ku musigiti ukamubwira uti ariko biriya bintu murimo ko mbona byavangira n’izi nyigisho tubaha hano.

Sheikh Hitimana yavuze kandi ko hari bamwe mu bayobozi b’amadini babaye abagaragu ba leta yigishaga ikibi bayifasha gushyira mu bikorwa.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO