Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

#Kwibuka 26: Korali Christus Regnat yasohoye indirimbo y’icyizere cy’uko ibyabaye bitazongera ukundi

Editorial , 9 April

Korali Christus Regnat iri mu zifite izina rikomeye hano mu Rwanda by’umwihariko muri Kilizita Gatolika yashyize hanze indirimbo yise ‘Ni Impamo’, ikubiyemo ubutumwa bw’icyizere cy’ejo hazaza ku banyarwanda n’isi muri rusange ko Jenoside itazongera ukundi.

Iyi ndirimbo ya Christus Regnat yayiririmbye bwa mbere mu 2014, yatunganyijwe mu buryo bw;amajwi muri ibi bihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bwa Christus Regnat busobanura ko bashyize hanze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bizimana Jérémie, umwarimu w’indirimbo, ndetse akaba ashinzwe iyamamazabikorwa muri iyi korali yavuze ko ari indahiro ihamya ko ari ukuri, bishatse kuvuga ko abantu bose bagomba kurahira bavuga ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Yagize ati “Mu kinyarwanda Ni impamo n’indahiro ihamya ko ari ukuri, iyi ndirimbo rero ikaba ikubiyemo ubutumwa bw’icyizere cy’ejo hazaza ku banyarwanda n’isi muri rusange ko Jenoside itazongera ukundi.”

Bizimana yasobanuye kandi iyi ndirimbo yahimbwe mu mwaka w’i 2014, iririmbwa mu gitaramo cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo twibukaga ku nshuro ya 20.
Avuga ko bahisemo kuyitunganya muri studio mu buryo bw’amajwi kugira ngo inoge neza ndetse n’ubutumwa bw’ihumure buyikubiyemo bugere kuri benshi.

‘Ni Impamo’ yanditswe na Bizimana Jérémie mu gihe mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Maurix Baru.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO