Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwibuka 25 :Kuba Imana yaremeye ko wowe usigara kwari ukugirango uzahagararire izina ry’umuryango wawe-Ubutumwa bwa Bishop Harerimana Jean Bosco

Ubwanditsi , 1 week ago

Muri iki gihe Abanyarwanda bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994,Bishop Harerimana Jean Bosco Umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church yageneye abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure aho yavuzeko kuba Imana yaremeye ko wowe usigara kwari ukugirango izagukoreshe maze izina ry’umuryango wawe rikongera rikabaho .

Bishop Harerimana Jean Bosco mu butumwa bwe yatangiye avugako afashe umwanya wo kwifatanya n’abanyarwanda ndetse n’abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 nubwo bitaba byoroshye kubona icyo umuntu yabwira uwabuze abe kuko aba ari ibintu bifite uburemere mu mutima wakomerekejwe n’ako gahinda ariko mu kwiriye guhumurizwa no gukomezwa kandi nta muntu numwe ukwiriye kwirengagiza ibyabaye.

Uyu mushumba yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cya Yobu 16:16-18 (Mu maso yanjye hakobowe no kuririra kandi hararerembura nk’uwenda gupfa ………………wa si we we gutwikira amaraso yanjye kandi gutaka kwanjye kwe kugira aho guturiza).

Bishop Harerimana Jean Bosco yagize ati:”Dufashe uyu mwanya kugira ngo duhumurize imitima y’ababaye kandi naho bimeze bityo ariko icyatumye usigara ntabwo kwari ukugirango uheranwe n’agahinda ahubwo kwari ukugira ngo ukomere mu gihe nkiki ,wambare imbaraga kandi sinirengagije ko atari ibintu byoroshye kugusaba gutuza cyangwa kwihanganira ibyo wahuye nabyo ariko na none kuba intwari hari icyo bivuze kandi niba Imana yarabyemeye ko wowe usigara kwari ukugira ngo izagukoreshe izina ry’umuryango wawe ryongere ribeho “.

Bishop Harerimana Jean Bosco mu butumwa bwe bw’ihumure yasobanuye iri jambo ry’Imana avugako nubwo mu maso hari byinshi biriza abantu ariko ko hariho Imana ibasha komora imitima ikomeretse .

Ati:”Nubwo twasenyutse mbere kandi hakagira ababigiramo uruhare ngo twongere dusenyuke ariko nuyu munsi hari abafite uruhare rukomeye mu kongera kubakwa kwacu abanyarwanda n’u Rwanda rwacu bityo turashimira Leta yacu y’ubumwe yaje kugira ngo twiyubake bityo nawe ndakubwira ngo reka guheranwa n’agahinda.

Abawe bagiye aho bari biteguye kubona wabaye umugabo ,ntabwo biteguye kubona wabaye ikigwari nubwo atari ikintu cyoroshye kugira ngo we kubabazwa nuko umubyeyi wawe cyangwa umuryango wawe bapfuye ari inzirakarengane rwose ibyo umuntu ntiyabona igisimbura cyabasimbura ariko nubwo bimeze gutyo Imana yo yagira icyo ikora,komera we guheranwa n’agahinda ahubwo gira kubabarira nubwo bitagarura abawe ariko bigufasha gukomeza kubaho muri ubu buzima twagiyemo tutari tubwiteguye”.

Bishop Harerimana Jean Bosco yifashishije irindi jambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cya Yobu 14:7(Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka kandi kikagira amashami y’ibitontome).


Bishop Harerimana Jean Bosco yatanze ubutumwa bw’ihumure

Ati:”Nubwo hari ibikomere mu mutima wawe biterwa no kuba abawe barashize ariko humura haracyari ho ibyiringiro ko Imana yakongera ku kubaka ukubakika birasaba gusa ko ubyakira ugakomera. Nawe ubura amaso urebe mw’ijuru nka Stephano ubwo yaterwaga amabuye kuko nawe nta handi ufite ho kureba usibye gutumbira Imana yo mw’ijuru ikakwambika imbaraga zo kubyakira no kwiyubaka ndetse ikakwigisha kubabarira ikagukomeza umutima wawe ugatuza.

Komera wowe wabuze abawe ,Nukuri Yesu aragukunda .Imana ibahe umugisha .


REBA MU BURYO BW’AMASHUSHO UBUTUMWA BWA BISHOP HARERIMANA JEAN BOSCO:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO