Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwibuka 25 :Intimba n’agahinda ntibikizwa n’igihe kinini gishize ahubwo Imana yo muremyi w’imitima niyo yomora ibikomere -Pastor Hortense Mazimpaka

Ubwanditsi , 8 April

Mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ,Pastor Hortense Mazimpaka umushumba mukuru w’itorero rya Believers worship Centre yagennye ubutumwa bw’ihumure burimo ko mu mibare imyaka 25 ari myinshi ariko ko agahinda ko mu mutima kadakizwa n’igihe ko ahubwo Imana umuremyi w’imitima ariyo ifite ubushobozi bwo kugera mu ndiba zawo ikawomora.

Pastor Mazimpaka Hortense mu butumwa yageneye abanyarwanda yatangiye avugako yifurije abantu bose gukomera muri iki gihe cy’icyunamo ati:"uyu ni umwanya wo gukomezanya no gushyigikirana muri uru rugendo rwo kwibuka abacu bazize Jenocide yakoerewe abatutsi muri 1994 ,Sinje kugukomeza no kuguhumuriza nk’ufite icyo nkurusha cyane ariko ndagira ngo dukomezanye, dushyigikirane muri uru rugendo kugira ngo dukomeze kubaho kuko nubwo twabuze abacu ntabwo twapfuye ".

Pastor Hortense Mazimpaka umushumba mukuru w’itorero rya Believers worship Centre yagennye ubutumwa bw’ihumure

Pastor Hortense Mazimpaka yakomeje avugako imyaka 25 ari myinshi mu mibare ariko ko k’umuntu wapfushije uwe ,wabuze umubyeyi we,abana be n’umuryango we ni nkejo hashize. Bityo nje kugukomeza nk’umuntu wakomejwe n’Imana kugira ngo mbashe najye gukomeza abandi kuko nta kindi kintu kinini nkurusha ,nta jambo mfite ryagera mu mutima wawe ariko ndabizi ko hamwe n’Imana bishoboka .

Ndabizi neza ko nta impore ,nta humura ,nta komera ,nta Condoreance ,nta jambo nabona navuga ryagera mu ndiba aho agahinda gatura kuko gatura mu ndiba y’umutima kure ku buryo nta jambo ry’umwana w’umuntu ryabasha kugerayo ndetse nta n’igisimbura cyagera aho hantu.

Nubwo washaka ukongera ukabyara ,ukabona abandi bantu bagukunda ariko biragoye ko byasimbura icyuho cyasizwe mu mutima wawe nabo wakundaga wabuze rero mu mibare imyaka 25 ni myinshi kandi hakozwe byinshi birimo iterambere mu gihugu ,abana bize ubu barangije na kaminuza ariko agahinda ko mu mitima iyo mibare ntabwo igakoraho kuko agahinda ntigakizwa n’igihe nubwo hashira imyaka 50 cyangwa 100 ka gahinda ukumva nk’ibyabaye ejo ariko Imana umuremyi wacu ifite imbaraga zo kutwomora ibikomere byose.

Pastor Mazimpaka Hortense yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’itangiriro ibice 37:33:5 (Ahari inkuru z’uburyo Yakobo yamenye ikanzu y’umwana we Yozefu maze yakobo arira avugako azarenda apfa adahojejwe ).

Uyu mukozi w’Imana yahuje iri jambo ry’Imana n’ibihe byo kwibuka Jenocide yakoerewe abatutsi abanyarwanda barimo aho avugako nta gisimbura cy’uwawe wapfuye kibaho ariko Imana ishobora byose ifite imbaraga zo kuguha amahoro yo mu mutima ukamenyera kubaho utabafite .

Ati:"Ntabwo ngusaba kubaho nkaho ntacyabaye kuko nuwabikubwira yaba ahemutse ndetse yaba avuze ibyo atazi ahubwo ndagusaba kubaho nkaho cyabaye ariko ukabaho, kandi cyane ugakomeza ubuzima ,ukabupfumbatira nubwo wapfushije abawe ,ukabura ababyeyi ariko ndagusaba kubumbatira ubuzima ntiwiyange ahubwo ukomeze ubeho ,ukomere ,ugire imbaraga .

Pastor Hortense yakomeje avugako agahinda ari indwara ishobora gutera ibintu byinshi bibi nko kutabyara n’ibindi ariko hamwe n’Imana abantu barakomera bagakomeza kubaho bagafata icyemezo hamwe nayo cyo gukomeza ubuzima kandi bukabwuhira kuko hari abantu benshi Imana yakijije ibikomere ,ikagera mu mitima yabo ikabaha imbaraga ikabatabara nkuko ijambo ryayo muri Yohani 16:33( ibyo mbibabwiriye kugira ngo mu gire amahoro.Mw’isi mugira umubabaro ariko ni muhumure nanesheje isi).

Ati:"Hanze nta mahoro ahari amahoro ari muri Kristo Yesu kuko isi ntabushobozi ifite bwo gutanga amahoro kandi ayo mahoro twarayasigiwe nkuko byanditse muri Yohani 14:27(Mbasigiye amahoro.............) bityo nubwo wagerageje ibintu byinshi ukabura amahoro ariko ndakwinginze ngo wongere ugerageze na Kirsto.Wapfukama mu cyumba cyawe ukamuhamagara ko ushaka amahoro kuo afite ubushobozi bwo kwikorera amarira y’abapfakazi n’imfubyi yose kuko yarivugiye ngo yemwe abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura ".

Pastor Mazimpaka Hortense yasoje ubutumwa bwe avugako nyuma yubu buzima hari ubundi buzima ati:"Mbivuga ntazi uburyo nabishimangira ngo abantu babyumve ariko nyuma yubu buzima hari ubundi buzima .

Uyu mubabaro wo kuba warapfushije abawe ariko nyuma y’ibi byose hari ubundi buzima kandi Yesu umubwire byose uko ubyumva kuko ni umubyeyi kandi akaba inshuti nziza wowe musukire agahinda kawe umusabe ko yakuguranira ahari agahinda akahashyira amahoro.

REBA MU BURYO BW’AMASHUSHO UBUTUMWA BWA PASTOR MAZIMPAKA HORTENSE:

Inkuru yanditsitswe na Joel Sengurebe/Mr Jo /IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO