Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwibuka 25 i Jabana: Abaturage bakwiriye guhora batozwa ibyiza kuko ubuyobozi bubi bwabatoje ikibi barakiyoboka

Ubwanditsi , 2 months ago

Abaturage bakwiriye guhora batozwa ibyiza kuko ubuyobozi bubi bwabatoje ikibi barakiyoboka,aya ni amagambo yagarutsweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 muri ADEPR Paruwasi ya Jabana.

Ku wa gatanu taliki ya 12 Mata 219 nibwo itorero rya ADEPR Paruwasi ya jabana ryibutse abari abakiristo baryo bazize genocide yakorewe abatutsi muri 1994,aho umushumba wa ADEPR Jabana Alphonse Ryumugabe yatangiye aha ikaze abashyitsi bakuru bari bitabiriye uyu muhango harimo inzego z’umutekano zitandukanye ingabo na police ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa jabana.


Rev.Ryumugabe Alphonse hagati niwe mushumba wa ADEPR Paruwasi ya Jabana

Umushumba yakomeje agira ati" mu bihe nk’ibi ntago tubatworohewe kuko twibuka abarabana bacu,ababye ndetse n’abaturanyi bacu. ariko ijambo ry’Imana niryo ryonyine ryabasha guhumuriza imitima y’abanyarwanda,kuko bigoranye kubwira umuntu ubana n’ibikomere uti humura ariko ijambo ry’imana ribasha kuzana ibyiringiro abantu bakabasha kwiyubaka.

Nyuma hakozwe urugendo rwerekeza kurukuta rwanditseho amazina y’abari abakristo,abadiyakoni ndetse n’abaririmbyi biri torero aho babashije kuhacanira urumuri rw’ikizere ndetse banashyi indabo ku rwibutso.

Kabagwira uwarokotse genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 mu ijambo ryakoze kumitima yabenshi ati"ndashima imana yo itugejeje uyu munsi kuko nkuko igiti gitemwa kigashibuka,natwe twarashibutse uyumunsi akomeza ashimira itorero rya ADEPR ndetse na leta y’u Rwanda idahwema kubaka ubumwe mu banyarwanda.

Nkurayija Jean BaPtiste yatanze ikiganiro ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Umuyobozi wa ibuka mu murenge wa Jabana bwana valens yagize ati"komora ibikomere kwiza ni ukuvuga uko byabayeho,niyo mpamvu kuvuga Jenocide ari na byiza kuvuga uko yateguwe nuko yashyizwe mu bikorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yabanje gushimira itorero rya ADEPR Paruwasi ya Jabana uburyo yateye intambwe iha agaciro abari abakiristo bayo ndetse n’uburyo irushaho kuba hafi abagizweho ibikomere na genocide.

Ati" Imana izabibashimira,akomeza agira ati": Ubuyobozi bubi nibwo bwateguye Jenocide buyishishikariza abaturage kuyishyira mu bikorwa niyo mpamvu ubuyobozi bw’uyumunsi bushyira imbaraga mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.

Amakorali atandukanye nka Ahava,boaz yakini ndetse na korali umuri wumubibyi yari yitabiriye iki gikorwa.








ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO