Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwibuka 25: Guverineri Munyentwari Alphonse yasabye ADEPR gukomeza umurava wo kurinda imitima y’abanyarwanda

Ubwanditsi , 3 months ago

Itorero rya pentecote mu Rwanda (ADEPR) rirashimira Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira mu bikorwa umugambi w’Imana wo kubaka bundi bushya u Rwanda rwasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Gahunda yo Kwibuka 25 ya ADEPR

Itorero ADEPR ryateguye ibikorwa bitandukanye bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byabimburiwe n’umuganda wakozwe tariki 30 Werurwe 2019 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ahazwi nka (Commune Rouge ).

Kuva tariki 7kugeza ku ya 13Mata 2019, hirya no hino mu gihugu Itorero ADEPR riri muri gahunda yo kwibuka rifata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwego rw’Igihugu, kwibuka byatangiye ku kuwa kane mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi hatangwa inka 10 zihaka zagabiwe abarokotse jenocide yakorewe abatutsi muri 1994. Kandi haremewe abagera kuri 40 barokotse jenoside yakorewe abatutsi bahabwa ibyo kurya, ibyo kwambara ndetse ni bikoresho by’isuku.

Umwaka ushize, Itorero ADEPR mu gihugu hose ryatanze ubufasha bufite agaciro gakabakaba miriyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda zifashishijwe mu kubaka no gusana inzu z’abarokotse Jenoside batishoboye.

Ku mugoroba wo kuwa kane hatangiye ijoro ryo kwibuka hagatangwa ibiganiro bitandukanye.

Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR

Rev.Karuranga Ephrem mu ijambo yagejeje kubitabiriye ijoro ryo kwibuka ryabereye mu busitani bw’ishuri rya Gacuba ya 2 riri hafi y’urusengero rwa ADEPR Gisenyi yavuzeko abakristo n’abanyarwanda muri rusange bakwiriye kumenya ko kwibuka ari uburyo bwiza bwo gusubiza icyubahiro inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Rev.Karuranga Ephrem yavuze ati “nk’itorero ibikorwa byo kwibuka, abakristo baba bakwiriye kubikuramo isomo ryo kwirinda icyaha n’ingaruka zacyo kuko ikibi cyose cyaba gito cyangwa kinini kigira ingaruka kandi nk’itorero dukwiriye kubaka ubuvandimwe bw’ukuri ndetse buri wese akamenyako hazabaho urubanza . ndagirango nshimire abarokotse Jenocide b’abakristo b’itorero rya ADEPR kandi sinakwibagirwa gushimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuko Imana yasubije ubudahangarwa u Rwanda n’abanyarwanda binyuze mu buyobozi bwiza “.


Ugendo rwo kwibuka rwahereye kuri Paroisse ya Gisenyi rujya ku rwibutso kuri commune rouge

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyentwari Alphonse ari nawe wari umushyitsi mukuru mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 25 jenocide ya korewe abatutsi muri Mata 1994.


Guverineri w’intara y,uburengerazuba Munyentwari Alphonse

Munyentwari Alphonse yongeye kwihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994. yongeye gushimira abitanze bagahagarika jenocide ko ubu umunyarwanda agenda yemye yaba mu Rwanda no mu mahanga. Yongeye kwibutsa abari aho ko ibisubizo by’abanyarwanda ari bo abafite ubwabo.

Yakomeje agira ati “ndashimira itorero rya pentekote mu Rwanda ( ADEPR) ku bikorrwa bitandukanye bagenda bakora yaba aribyo bakoze umwaka washize ndetse nuyu mwaka arangiza abaha umukoro wo kurinda imitima y,abanyarwanda”.

Hazakorwa n’ibindi bikorwa birimo gusura inzibuto za Jenoside ku rubyiruko rwo ku matorero atandukanye hanyuma mu minsi 100 kwibuka bizakomeza ku matariki yihariye, ndetse na za Paruwasi zizagenda zigira ibihe bitandukanye byo kwibuka no kuremera abatishoboye.




Guverineri Munyantwari Alphonse yifatanyije na ADEPR mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi



ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO