Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwibuka 25 muri ADEPR Gatsata :Kwibuka ntibirangirira mu ngendo no mu biganiro gusa kuko "Kora ndebe iruta cyane vuga numve"-Umushumba w’ururembo-Amafoto

Ubwanditsi , 2 months ago

Rev.Kamanzi Callixste umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali yavuze itorero rya ADEPR uburyo rikoresha mu kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 atari ibiganiro gusa no gukora ingendo z’ivugabutumwa ko ahubwo ibi byose babiherekeresha n’imirimo y’amaboko yo gufasha no gushyigikira mu buryo butandukanye abarokotse Jenocide kuko “Kora ndebe iruta cyane vuga numve”.

Ibi uyu mushumba wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali yabivuze kuri uyu wa gatatu Taliki ya 10 Mata 2019 abivugira muri Paruwasi ya ADEPR Gatsata ahari habaye ibikorwa byo kwibuka abari abakristo babo bazize Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 .


Abayobozi ba ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali bitabiriye uyu muhango

Uyu muhango witabiriwe n’aboyobozi b’itorero ku nzego zitandukanye barimo ubuyobozi bwa Paruwasi ya Gatsata ,umushumba w’itorero ry’akarere ka Gasabo hamwe na Bwana Rev,Muntu Benjamin umushumba wungirije mu rurembo rw’umujyi wa Kigali ndetse na Rev.Kamanzi Callixste umushumba mukuru wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali ndetse hari n’abayobozi b’inzego za Leta barimo umuyobozi w’umurenge wa Gatsata ,ukuriye Police muri uyu murenge ,Bamwe mubayobozi ba Ibuka ku nzego z’akarere n’umurenge ndetse hari n’abayobozi b’inzego zibanze aho iyi Paruwasi ya Gatsata yubatse .

Rev.Kamanzi Callixste umushumba wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali ibikorwa byo kwibuka bihabwa agaciro n’abayobozi b’ama Paruwasi bose kuko birakorwa hose kandi kuri buri Paruwasi ya ADEPR hakaba hubatse urukuta ruriho amazina y’abahoze ari abakristo babo bazize Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994.

Yagize ati:" ntabwo Kwibuka bikwiriye kurangirira mu njyendo n’ibiganiro gusa ahubwo tugomba no kuzirikana tunafasha abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 bityo rero muri ADEPR nabyo turabikora aho usanga tububakira amazu ndetse n’ubundi bufasha ubwo aribwo bwose kandi si ukubaka gusa tugira n’ubundi buryo tujyenda tubafashamo nk’ubu uyu mwaka ama Paruwasi mensi afite iyo gahunda yo gufasha abarokotse Genocide kandi bizagenda.


Rev.Kamanzi Callixste uri hagati ni umushumba mukuru wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali

Rev.Kamanzi Callixste yaboneyeho umwanya wo gutanga ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda n’abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi aho yavuzeko yihanganishije abarokotse Jenocide anabashimira uburyo barushaho kugenda biyubaka bakihangana bakababarira.

Ati:" Ibyo byose biratwereka ko ejo h’igihugu hacu ari heza bityo Abanyarwanda turabasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’urukundo n’ubumwe n’ukuri ndetse n’ubumuntu kugirango dukomeze gusigasira ibyakozwe iby’ubutswe kandi turizera ko hamwe n’Imana n’ubuyobozi bwiza bw’iguhugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame turizerako bizagenda neza ejo h’igihugu cyacu n’itorero ni heza .

Rev.Karangwa Alphonse uyobora Paruwasi ya Gatsata yavuzeko iyi ari ishuro ya gatatu kuri ADEPR Paruwasi ya Gatsata batangiye kwibuka kandi ko buri mwaka babikora babiherekesheje n’ibindi bikorwa byo kwita kubarokotse Genocide


Rev.Karangwa Alphonse uyobora Paruwasi ya Gatsata

Yagize ati:"Hano muri Paruwasi ya Gatsata twibuka abakristo bacu 13 bazize Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 mbere bari 11 ariko mu minsi ya vuba twamenye abandi babiri nabo tugiye kubongera kurukuta rwo kwibuka rwubatse hano kuri Paruwasi .

Uyu mushumba yakomeje avugako muri uyu mwaka bateguye no gusanira inzu umupfakazi warokotse Jenocide witwa Mukabaziga Alvera aho ibikorwa byo kuyisana bizatwara amafaranga asaga Miliyoni n’ibihumbi magana inani (1.800.000Frws) ndetse twanamwubakiye ubwiherero bwa Kijyambere by’umwihariko no kuri uyu munsi tukaba twakoze urugendo rwerekeza ku rwibutso rwa Jenocide rwa Gatsata ahashyinguye inzirakarengane za Jenocide zisaga magana atanu maze naho tuhatanga inkunga yo gukomeza kubungabunga uru rwibutso .

Bwana Iyamuremye Francois umuyobozi w’umurenge wa Gatsata yavuzeko amadini n’amatorero amaze gutera intambwe ku bijyanye no kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi kuko mbere wasangaga batabyumva ariko rwose ubu bimeze neza by’umwihariko itorero rya ADEPR ribikora neza cyane .

Ati:"Amadini n’amatorero bifasha Leta cyane muri byose ndetse turashimira cyane itorero rya ADEPR hano muri uyu murenge uburyo bitabira gahunda zose za Leta kandi rwose usibye n’ibi byo kwibuka badufasha byinshi birimo kuvana abantu mu bijiji kuko ADEPR ifite amasomero n’iznidi gahunda zose za Leta ntabwo bazigendamo biguru ntege .

REBA IBIGANIRO TWAGIRANYE N’ABAYOBOZI MURI UYU MUHANGO :


REBA UKUNTU IZI KORALI ZANYUZE BENSHI MU NDIRIMBO ZIJYANYE NO KWIBUKA:

AMWE MU MAFOTO YARANZE UMUHANGO WO KWIBUKA KURI ADEPR GATSATA:


Uyu mu Pasiteri niwe watanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994

Madame Mahoro Emmanuella ushinzwe ibikorwa by’isanamitima muri ADEPR niwe watanze ikiganiro aha mu Gatsata







Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jeoncide yakorewe abastutsi,muri ADEPR Gatsata byabanjirijwe n’urugendo rwerekezaga ku rwibutso rwa Gatsata bagana ku rusengero



Bageze ku rwibuutso rwa Jenocide rwa Gatsata bahashyize indabo banahatanga inkunga












Abayobozi b’itorero kuva ku rwego rwa Paruwasi,akarere ka Gasabo, ururembo rw’umujyi wa Kigali hamwe n’abinzego za Leta bitabiriye uyu muhango








Bashyize indabo kurukura ruriho amazina y’abahoze ari abakristo ba ADEPR Gatsata bazize Jonocide yakorewe abatutsi muri 1994







Muri uyu muhango hanacaniwemo urumuri rw’ikizere







Abakristo bavuye mu midugudu yose igize Paruwasi ya Gatsata bari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka 25

Amafoto :Mutuzo Innocent /IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO