Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwibuka 25:ADEPR Batsinda yibutse abari abakristo bayo bazize Jenocide yakorewe abatutsi-Amafoto

Ubwanditsi , 1 week ago

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, ADEPR Paruwasi ya Batsinda nayo kuri wa gatanu w’umunsi w’ejo tariki 12 Mata 2018 abakristo ba ADEPR Batsinda bakoze igikorwa cyo kwibuka abakristo bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Iki gikorwa cyo kwibuka, cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse kuri Brende i Kagugu berekeza kurusengero bavuyeyo bakomereza kuri Paruwasi ya ADEPR Batsinda ahari urukuta ruriho amazina y’abahoze ari abakristo babo bazize Genocide .

Uyu muhango waranzwe no kuzirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no guhumuriza imiryango yabuze abayo hanafatwa ingamba zo gukomeza guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byose bibumbiye ku nyikirizo igira iti :"Twibuke twiyubaka".


Abakristo n’abayobozi batandukanye ba Paruwasi ya Batsinda ndetse n’izindi nzego za Leta mu murenge wa Kinyinya mu bikorwa byo kwibuka 25

Abakristo n’abayobozi batandukanye ba Paruwasi ya Batsinda ndetse n’izindi nzego za Leta bageze ku rusengero hashyizwe indabo ahari urukuta rw’urwibutso ruriho amazina y’abahoze ari abakristo b’iyi Paruwasi ya Batsinda bazize Jenocide yakoewe abatutsi muri 1994 maze birangiye abantu bose binjira mu rusengero bumva indirimbo zuje ihumure z’amakorali atandukanye yo muri iyi Paruwasi banumva ijambo ry’Imana rijyanye n’iki gikorwa cyo kwibuka ndetse bakurikira n’ubuhamya bw’umwemu barokotse Jenocide .

Bwana Jabo Olivie umwe mubarokotse Jenocide yavuzeko Jenocide yabaye ari umwana muto w’imyaka 8, Mu buhamya yatanze yavuzeko ababyeyi be bose n’abavandimwe bishwe maze atanga ubutumwa bukomeye agira.

Ati:"Abantu bahakana ko Jenocide itateguwe ,itabayeho barayobye cyane kuko njyewe nabyiboneye n’amaso bityo ndashishikariza urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kwirinda ivangura iry’ariryo ryose ndetse tukita kuri gahunda ya ndumunyarwanda ibyo niwo musingi wo gukomeza kwesa imihigo mw’iterambere hamwe no kwibuka twiyubaka.

Bwana Karega Callixste umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kinyinya yashimiye itorero rya ADEPR ku ntambwe ikomeye yateye mu bijyanye no kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 bityo n’andi madini agaomba gufatiraho urugero rwiza nabo bakabigira ibyambere mu bikorwa byabo .


Rev.Pastor Mutabazi Prosper umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Batsinda

Rev.Pastor Mutabazi Prosper umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Batsinda yavuzeko muri iri torero nta bantu benshi baramenyekana bahaguye kuko kugeza ubu habarirwa abagera kuri Babiri ati:” Mu byo dukora dushishikariza abakristo ko hagize umenya amakuru yandi ko hari umukristo wacu wazize Jenocide waba waragiye hano yabimenyesha ubuyobozi bw’itorero.

Uyu muyobozi yasoje avuga ko itorero rya ADEPR rishima cyane Leta y’u Rwanda yabashije kubunga ndetse ubu u Rwanda rukaba rurimo gukataza mu iterambere buri munsi.

Reba amwe mu mafoto yaranze uyu muhango wo kwibuka 25 muri ADEPR Batsinda:












Bakoze urugendo ruva i Kagugu aho bita kuri Brende berekeza kurusengero rwa ADEPR Paruwasi batsinda












Bashyize indabo ku rwibutso banacana urumuri rw’ikizere

Abakristo binjiye murusengero bahakomereza ibikorwa byo kwibuka birimo kumva indirimbo z’amakorali ,ijambo ry’Imana ,ubuhamya hamwe n’impuguro z’abayobozi b’inzego za Leta




Pastor Mugabo Venuste na Mwarimu Eusthache

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya nawe yari yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka 25 muri ADEPR Batsinda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO