Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kwibuka 25:Abarokotse Jenocide mukomere mushikame kuko Imana na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda bibahagazeho-Rev.Seth Munyamahoro-Amafoto

Ubwanditsi , 13 April

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, ADEPR Paruwasi ya Gasogi nayo kuri wa gatanu w’umunsi w’ejo tariki 12 Mata 2018 abakristo ba ADEPR Gasogi bakoze igikorwa cyo kwibuka abakristo bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Iki gikorwa cyo kwibuka, cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse kuri ku murindi berekeza kurusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Gasogi ahari urukuta ruriho amazina y’abahoze ari abakristo babo bazize Genocide bahashyira indabo barabunamira barangije binjira murusengero bahakomereza ibiganiro birimo ijambo ry’Imana ,indirimbo z’abaririmbyi zihumuriza hamwe n’ubuhamya bw’umwe mu babyeyi barokotse Jenocide.

Uyu muhango waranzwe no kuzirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no guhumuriza imiryango yabuze abayo hanafatwa ingamba zo gukomeza guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byose bibumbiye ku nyikirizo igira iti :"Twibuke twiyubaka".

Abakristo n’abayobozi batandukanye ba Paruwasi ya Gasogi ndetse n’izindi nzego za Leta bageze ku rusengero hashyizwe indabo ahari urukuta rw’urwibutso ruriho amazina y’abahoze ari abakristo b’iyi Paruwasi ya Gasogi bazize Jenocide yakoewe abatutsi muri 1994 maze birangiye abantu bose binjira mu rusengero bumva indirimbo zuje ihumure z’amakorali atandukanye yo muri iyi Paruwasi banumva ijambo ry’Imana rijyanye n’iki gikorwa cyo kwibuka ndetse bakurikira n’ubuhamya bw’umwemu barokotse Jenocide .

Rev.Pastor Seth Munyamahoro umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gasogi yavuzeko muri Paruwasi ya Gasogi bibuka abakristo 71 bahoze ari abakristo babo bazize Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994


Rev.Pastor Seth Munyamahoro umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gasogi

Ati:Mu batabarutse harimo umupasiteri wapfanye n’abana 2 n’umufasha we ,turibuka
umuvugabutumwa umwe n’abadiyakoni 3 hamwe n’abajyanama 4 n’abakristo 51 bose bakaba 71 bahoze ari abakristo ba hano i Gasogi .

Ati:"Hano iwacu i Gasogi ubu ni ku nshuro ya 4 twibuka nubwo u Rwanda muri rusange ari ku nshuro ya 25 kandi turahumuriza abarokotse Jenocide ngo nibakomere kandi bashikame kuko bafite Imana n’igihugu bibitayeho ndetse n’abanyarwanda bakaba bagenda batera intambwe igaragara mu bumwe n’ubwiyunge bityo hamwe n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu Imana yahaye u Rwanda ntakabuza ibyabaye byo ntibizongera kubaho kandi uko iminsi ishira u Rwanda tigenda twiyubaka muri byose".

Bwana Kayihura Felix umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndera yavuzeko ashimira bikomeye itorero rya ADEPR kuba baha agaciro iki gikorwa cyo kwibuka kuko kugeza ubu hari abatabikora kandi nabo bafite abazize Jenocide bagombye kwibuka .

Ati:"Dushingiye kubyo Soeur Immaculee yavuze atanga ubuhamya anahwitura abakristo ko bagomba gusenga bakanahimbaza Imana ariko bibukako gusenga atari uburyarya ko ahubwo ari uguhuza abakristo ndetse abanyamatorero bakwiriye kudufasha guhindura imitima y’abagifite ingengabitekerezo bityo ADEPR ikomeze idufashe gukomeza kubaka umunyarwanda mwiza wifuriza undi ubuzima ,urangwa n’urukundo n’amahoro kandi w’umukristo uhuza ijambo ry’Imana n’ibikorwa bye.

Uyu muyobozi yakomeje asaba ko Abakristo ko bakomeza kwita kuri bagenzi babo bacitse kw’icumu basurana ,bahumurizanya babafasha kwiyubaka muri byose ndetse banabatera akanyabugabo kuko hari ibyringiro by’ejo hazaza.

Reba amwe mu mafoto yaranze uyu muhango wo kwibuka 25 muri ADEPR Gasogi:







Bakoze urugendo ruturuka ku murindi bagera kurusengero rwa ADEPR Gasog
















Abakristo b’itorero rya ADEPR i Gasogi n’abayobozi b’inzego za Leta mu murenge wa Ndera bashyize indabo ku rwibutso






Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye uyu muhango ndetse n’amakorali yaho yairirmbye indirimbo zihumure

Amafoto:Mutuzo Innocent// IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO