Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 20 July 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
Utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi watubabarijemo, N’imyaka twabonyemo ibyago. (Zaburi 90.15)

Kwibuka 24 :Umuhanzi Jeef a Jay wari igitambambuga muri Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 yavuze kunzira ikomeye yanyuzemo anagenera ubutumwa bukomeye urubyiruko

Yanditswe ku wa 2018-04-13 04:42:34 na Ubwanditsi










Siboniyo Yussuf wahisemo gukoresha izina ry’ubuhanzi rya Jeff Ajay umwe mu bahanzi bari gutera intambwe ishimishije muri muzika ihimbaza Imana , Uyu muhanzi uririmba injyana ya Afro Dancehall music yavuze kunzira ndende yanyuzemo mu gihe cya Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 anagenera ubutumwa bukomeye urubyiruko muri ibi bihe mu Rwanda twibuka Genocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24.


Siboniyo Yussuf uzwi kw’izina ry’ubuhanzi rya Jeff Ajay umwe mu bahanzi bari gutera intambwe ishimishije muri muzika ya Gospel

Jeff Ajay kugirango atambutse ubutumwa bwe kurubyiruko yabanje kubasangiza gato ku Mateka yibyo yabonye muri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ati :" Intambara yabaye mfite imyaka7 aribwo Mama yamfataga maze agaheka undi mwana wankurikiraga ubwo twaciye inzira yacu Papa nawe aca ukwe n’abandi baca ukwabo buri umwe akiza amagara ye ariko byari bibabaje twagendaga dusimbuka imirambo twumva induru hirya no hino batwikoreza inkono zishyushye batita kumyaka dufite turara mu bihuru nta mwana wari ukirira ntanuwavugaga ngo ndarushye muri make byari bibabaje".

Jeff Ajay avugako nubwo icyo gihe yari umwana muto ariko ngo yababajwe bikomeye no kubona urubyiruko arirwo rwari imbaga nyamwinshi yabaga iri mubitero kuko abasaza bo n’abandi bantu bakuze icyo bakoraga ni ukuvuza induru no gutunga agatoki berekana aho twihishe ati:"Nkuko babitubwira buri munsi koko urubyiruko n’imbaraga z’igihugu bityo rugomba kwitwararika muri byose rukumva inama n’ibitekerezo bizima hagira ushaka kutubibamo amacakubiri n’ibindi bibi tukamwamaganira kandi tukajya dukunda kwegera abakuru tunitabira ibiganiro kugirango tumenye neza ibyabaye nuko byakozwe".


Umuhanzi Jeef Ajay yageneye ubutumwa bukomeye urubyiruko rugenzi rwe

Uyu muhanzi yakomeje agira ati :"Rubyiruko rugenzi rwanjye Kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo yo Gusubiza igihugu cyacu ahabi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranya mbaga kandi bibereye mu mahanga,ugasanga barazikoresha nabi basebanya batukana batwangisha igihugu n’abayobozi bacyo ahubwo mureke tubisimbuze kurushaho gukunda igihugu tucyubaka natwe twiyubaka duharanira gukora icyateza u Rwanda rwacu imbere.

Ati:"Ndibutsa Abanyarwanda ko umuntu ari nkundi Kandi ko Urukundo niturugira Urwanda rwacu n’isi muri Rusange byaba paradizo amahoro twifuza akava mu nzozi.

Ndashimira buri muntu wese wagize uruhare mugukura u Rwanda mu maboko yabagome. Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame n’umuryango wa FPR inkotanyi zakotaniye amahoro .Dukomeze Twibuke Twiyubaka.

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO Z’UYU MUHANZI JEEF AJAY:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


umuvugizi wa ADEPR

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Patient Bizimana

Dukurikire kuri Facebook:



Ijambo ry'Imana


Ese Kwifatanya n’abatizera bituma turushaho kwirengagiza ukuri kw’ibyanditswe kugirango tutababaza abatizera koko?
...Soma
Abaje bakurikiye Yesu bikoreye amabuye bagirango arayahindura imigati barabigenza gute ko abategetse kuyahirika mu manga?
...Soma
Umunsi warenze ingabano z’agakiza, no gupfa ntuzabura gupfa-Inyigisho ya Ev.Alice Rugerindinda
...Soma
Imana ishaka ko abantu bagaruka i Betheli mu busabane nayo-Inyigisho na Dr .Kigabo Thomas
...Soma