Not seeing a Scroll to Top Button? Go to our FAQ page for more info.

Last update: Mis à jour le 19 April 2018 Webmail |  Injira |  Iyandikishe |  Iyobokamana Radio |  Iyobokamana TV |  Swahili |  Kinyarwanda |  English |  Francais

 
UBUYOBOZI BWA IYOBOKAMANA.COM BWIFURIJE NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA W’I 2018 ABASOMYI N’ABAKUNZI BA YESU KRISTO UMWAMI WACU

Kwibuka 24 :"Ntacyo Ukibaye Rwanda" indirimbo umuramyi Bikem yifashishije mu gutanga butumwa bwe -Audio

Yanditswe ku wa 2018-04-10 05:26:00 na Ubwanditsi










BIKEM cyangwa se Bikorimana Emmanuel ni umuririmbyi w’umuramyi umenyerewe mundirimbo zihimbaza Imana,kwigisha muzika no gucuranga mubitaramo bitandukanye bya gospel hano mu Rwanda,akaba kandi amaze iminsi mike anatangiye imirimo ya production (gutunganya ibihangano by’ama chorale ,abahanzi n’ibindi bijyanye nabyo iyi nshuro u Rwanda hibukwa Jenoside yakoreye Abatutsi muri Mata 1994 yashyize ahagaragara indirimbo itanga ihumureku gihugu.

Mu gihe nkiki u Rwanda rwibuka kuncuro ya 24 Genocide yakorewe Abatutsi muri mata 1994,abahanzi nandi matsinda atandukanye y’abaririmbyi yagiye agira icyo avuga kubyerekeranye n’iki gikorwa cyo Kwibuka twiyubaka,bamwe bagiye babinyuza muma poems(Imivugo),imbwiraruhame,gutanga ubuhamya abandi benshi nabo banyuza ubutumwa bwabo mu ndirimbo zigiye zitandukanye.


Kuri ubu umuririmbyi BIKEM nawe yatanze ihumure yifashishije injyana ya Kinyarwanda aho agira uti”Ntacyo Ukibaye Rwanda”

Indirimbo igira iti “Ntacyo Ukibaye Rwanda” yanditswe n’uyu muririmbyi mu rwego rwo gutanga ihumure ku Rwanda ko ibyo rwanyuzemo byagombaga kurusiba ari byinshi ariko ko Imana yaturokoye urupfu rukomeye”.

Nk’uko twiringiye yuko izakomeza kuturokora,ibyo byose rero byambutse ntibyibagize igihugu cy’u Rwanda,kigakomeza kikitwa u Rwanda BIKEM, ashimangira ko u Rwanda ntacyo rukibaye.


Umuririmbyi BIKEM Bikorimana Emmanuel

Amwe mu magambo agize indirimbo Ntacyo Ukibaye Rwanda:

Ihorere Rwanda Yacu Ntacyo Ukibaye Rwanda

Ihorere Rwanda Turibuka Twiyubaka Ntacyo Ukibaye Rwanda

Ihorere Wowe Nonse Amashereka Yawe Ntacyo Ukibaye Rwanda

Ihorere Kuko Wicaye Mumuryango (FPR) W’uwagucunguy Ntacyo Ukibaye Rwand

KANDA IYI LINK USOME IYI NKURU :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitaramo




Umwigisha w'icyumweru


Apotre Paul Gitwaza

 
Umuhanzi w'icyumweru:


Thacien Titus