Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kw’isabukuru ye y’amavuko Apotre Claire Mukamusoni yatunguwe n’abakristo be bamukorera ibiroli bikomeye-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
9 August 2018 saa 07:44'

Intumwa y’Imana(Apotre) Mukamusoni Marie Claire umushumba w’Itorero “Bethel Revival Church” rifite icyicaro i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge .Tariki ya 08 Ukwakira 2018 ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko yatunguwe n’inshuti n’imiryango hamwe n’abakristo b’iri torero ashumbye bamukorera ibiroli bikomeye .

Apotre Mukamusoni Marie Claire wizihije isabukuru y’imyaka 40 n’umubyeyi w’abana batanu akaba yarashakanye na Bwana Hategekimana Andre ,mu myaka yashize hari muri 2014 bakaba barizihije isabukuru y’imyaka 19 bari bamaze bashakanye aho icyo gihe byari byahuririanye n’umuhango wo kwimikishwa amavuta ahabwa inshingano zo kuba “Bishop/Apôtre.”



Apotre Mukamusoni Marie Claire yatunguwe n’abakristo be bamukorera ibiroli byisabukuru

Ku mugoroba wo kuwa 08 Ukwakira nibwo Apotre Mukamusoni Marie Claire yizihiza isabukuru maze ubwo yaratashye iwe murugo aho atuye i Kagugu atungurwa no gusanga yiteguwe bikomeye ahari hateraniye imbaga y’abantu benshi biganjemo abo mu muryango we n’abakristo b’itorero rya Bether Revival Church abereye umushumba maze asukwaho amazi hanakatwa umutsima aririmbirwa indirimbo z’isabukuru ibiroli binyura ababyitabiriye .

Nyuma yo kwifurizwa isabukuru Apotre Mukamusoni Marie Claire yagize ati “ Ndashima Imana ko nyuma yo kurangiza imyaka myinshi amahoro n’uyu wo kuzaza uwa 40 nywurangije amahoro. Ndashima kubaho kw’Imana n’ubutabazi bwayo kandi ndabashimira ku bw’amasengesho yanyu n’urukundo rwanyu. Imyaka 40 ntabwo ari myinshi kandi si mike ,nukuri iki gikorwa munkoreye mu ngaragarije urukundo rukomeye kandi nashimye uburyo mwagiye mukomeza kuvugako ndi umubyeyi wanyu kuko burya abana bazirikana umubyeyi bakamutungura nk’uko biba bigaragaza ko ntakurumba kuri murubyaro "Rwose mwese mwakoze Imana ibahe umugisha ".


Apotre Mukamusoni Marie Claire yashimiye abamukoreye ibiroli abasabira imigisha ku Mana

Yakomeje agira ati "Itorero rya Bether Revival Church twanyuze mu bihe bikomeye kandi bitoroshye ariko Imana yagiye ibana natwe turashikama dukomerera mu mbaraga no mu bushobozi bw’Imana yacu ,Ubuzima bwacu, n’imibereho bigiye kwinjizwa mu rundi rwego. Ndizera ko uyu mugoroba dutangira kwinjira muri ubwo bubasha. Murakoze kunkorera Surprise nk’iyi ngiyi namwe mbasabiye ko Imana yabatunguza imigisha n’ibyiza muri aya mezi dusigaranye ngo uyu mwaka urangire .

Itorero Bethel Revival Church International rifite ikicaro gikuru mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo riyoborwa na Apotre Claire Mukamusoni rimaze imyaka 7 rishinzwe, buri mwaka rigira igihe cy’amasengesho n’ibiterane mu ntego zo gusengera ibyifuzo bitandukanye n’igihugu muri rusange aha umuntu yavuga nk’amasengesho y’iminsi 40 ,ay’iminsi 21 ndetse n’andi y’uburyo butandukanye doreko uyu mushumba azwiho kuba umunyabubyutse.

Reba amwe mu mafoto yaranze ibi biroli :















Abantu b’ingeri zitandukanye bari bitabiriye ibiroli by’isabukuru ya Apotre Mukamusoni Marie Claire








Apotre Mukamusoni Marie Claire akinjira iwe murugo yasanganijwe indirimbo y’isabukuru ,Gateaux n’ibindi







Apotre Mukamusoni Marie Claire yafatikanije n’umutware we gukata umutsima (Gateaux ) w’isabukuru











Apotre Mukamusoni Marie Claire yasabanye n’abakristo n’abana be muri ibi biroli by’isabukuru








Apotre Mukamusoni Marie Claire yahawe impano hanafatwa amafoto y’urwibutso

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.