Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kuvuga ko usenga ariko ugahisha amakuru y’aho abishwe bajugunywe, bihabanye n’ibyo Imana ishaka- Ahishakiye wa IBUKA

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtali yanenze abantu bavuga ko ari abakirisitu, kandi bafite amakuru y’aho Abatutsi bishwe muri Jenoside bajugunywe bakaba batahavuga, ngo imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ahishakiye yabigarutseho kuri uyu wa Mbere Nyakanga 2019, mu ijambo yabwiye abari mu muhango wo kwibuka Abatutsi bitazwi aho biciwe wabereye mu Murenge wa Rusiga Akarere ka Rulindo.

Ahishakiye yavuze ko ubwo hacukurwaga imibiri y’Abatutsi yabonetse ahitwa Gahoromani muri Kabuga mu karere ka Gasabo, ngo hari aho bayisanganga yari itabye mu cyumba cy’amasengesho.

Yavuze ko basanze iyo mibiri muri iyo nzu yasengerwagamo, kandi mbere barababazaga niba nta makuru y’imibiri y’abatutsi baguye muri ako gace, bakavuga ko babizi neza ko ntayo iri hafi yaho basengeraga.

Baravugaga bati “ Rwose aha nta kibazo gihari ni mu cyumba cy’amasengesho.”

Ahishakiye avuga ko kuba abantu bavuga ko basenga kandi hari amakuru bahishe ajyanye n’aho imibiri y’abatutsi yajugunywe muri Jenoside bihabanye cyane n’ibyo Imana idusaba.

Ati “Kuba uvuga ko usenga Imana ariko ugahisha amakuru y’aho abantu bayo biciwe kandi hagamijwe kubashyingura mu cyubahiro bihabanye n’urukundo Imana ishaka mu bantu bayo.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA yasabye umuntu wese waba afite amakuru y’ahajugunywe abishwe muri Jenoside ko yatera intambwe akaherekana kuko ngo nabyo biraruhura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal yanenze abiyita abakirisitu ariko hari amakuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahishe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO