Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kujya i Macca byasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus

Ubwanditsi , 1 month ago

Saudi Arabia yatangaje ko ibaye ihagaritse ingendo ntagatifu zakorwaga n’Abisilamu baturutse hirya no hino ku isi baje i Macca. Ibi ngo biri mu kwirinda ko hari abaza bazanye virus yiswe coronavirus imaze gufata no kwica benshi mu Bushinwa,Koreya y’epfo n’ahandi.

Imibare igaragaza ko nibura iyi virus imaze gufata abantu 220 muri Burasirazuba bwo hagati.

Iki kemezo kidasanzwe cya Leta ya Saudi Arabia kivuga ko nta munyamahanga uzemererwa kuza i Macca ngo akorere urugendo rutagatifu ku ibuye ryitwa Kaaba.

Kugeza ubu ku isi hari Abisilamu bagera kuri 1.800.000.000.

Leta kandi yabujije abantu baturutse ku isi kuzajya gusura umusigiti w’Intuma y’Imana Muhammad uri i Medina.

Saudi Arabia ivuga ko ikemezo cyayo kigamije kurinda abaturage bayo ndetse n’ahantu hatagatifu h’idini ya Islam.

Muri gace Saudi Arabia iherereyemo, Iran niyo yagezwemo n’iriya virus iri mu zandura vuba kugeza ubu.

Umuvugizi muri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ya Saudi Arabia yavuze ko Leta yasabye abaturage bayo kugira amakenga bakirinda kujya mu bihugu iriya virus yagezemo cyangwa ikekwa kubamo.

Kuba iki gihugu gikumiriye ko abantu bavuye mu mahanga basura Kaaba bifite ishingiro kuko mu mateka hari ibyorezo byigeze kwibasira abantu bari baje kuyisura.

Mu mwaka wa 1821 hari abantu bagera ku 20 000 bibasiwe na cholera nyuma y’uko bamwe bayanduje abandi baje muri ruriya rugendo rutagatifu.

Uriya rugendo i Macca rwari ruteganyijwe kuzaba mu mpera za Nyakanga ishyira Kanama, 2020.

Virus ya Corona virus yahawe izina rya COVID-19, ubu ikaba yarafashe abantu 80 000 ku isi yose cyane cyane mu Bushinwa.

Bivugwa ko iri muri Iran ndetse ikaba inugwanugwa muri Kuwait na Bahrain.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO