Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ku myaka 109, Nyiramatama Ansila wari umukirisitu ukomeye mu itorero Anglican witabye Imana yashyinguwe

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2019 ni bwo umukecuru witwa Nyiramatama Ansila wari uri mu bari bakuze kurusha abandi mu Rwanda yashyinguwe mu cyubahiro n’imbaga y’abaje kumusezeraho bwa nyuma mu marira n’agahinda.

Nyakwigendera Nyiramatama Ansila yitabye Imana ku wa 03 Nyakanga 2019 azize uburwayi bwatewe n’izabukuru.

Uyu mukecuru ufite ibigwi byinshi birimo no kuba yari umukirisitu ukomeye mu itorero rya Anglican, ngo mu mabyiruka ye yigeze no gutoranywa mu bakobwa b’uburanga bagombaga gushyingirwa Umwami Yuhi Musinga.

N’ubwo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze bari mu gahinda, banatanze amashimzwe y’uko umubyeyi wabo atabarutse abasigiye umurage wo gukunda Imana, ubupfura, ubugwaneza n’indi mico myiza, dore ko mu mashami yamushibutseho harimo umwe mu buzukuru be wakomeje inzira yo gukorera Imana bya nyabyo, akaba ari umuvugabutumwa witwa Ev Fred Kalisa ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR.

Abagize icyo bavuga mu muhango wo gushyingura uyu mukecuru, bose babanzaga gushima Imana yamuhaye kurama bakitsa no kumurage mwiza asigiye umuryango muri rusange.

Uyu mukecuru yasize umuryango mugari kuko mu bana 6 yabyaye, bashibutseho abuzukuru 25, abuzukuruza 63 n’ubuvivi 2. Imfura ye iracyariho n’ubwo nayo igeze mu za bukuru dore ko ifite imyaka hafi 90 y’amavuko.

Nyiramatama Ansila yitabye Imana ku myaka 109 y’amavuko

Inshuti n’imiryango bamuherekeje bashimangira ko imirimo myiza yakoze izamuherekeza

Nyiramatama Ansila asabirwa umugisha wa nyuma

Abashumba bo mu itorero rya Anglican nyakwigendera yasengeragamo nibo baje kumuherekeza

Kari agahinda mu bo mu muryango wa nyakwigendera

Umuvugabutumwa Ev Fred Kalisa, mushiki we na nyina basezera kuri nyakwigendera

Ev Fred Kalisa yavuze ko nyirakuru bamwigiyeho byinshi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO