Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

“Ku izina ry’Imana Perezida wa Repulika ntabwo nkizi pe!!!”Mayor wa Musanze

Ubwanditsi , 5 months ago

“Ku izina ry’Imana Perezida wa Repulika ntabwo nkizi pe!!!”Ayo ni amwe mu magambo meya w’akarere ka Gakenke yakoresheje asubiza Perezida Paul Kagame ku kibazo cy’akarengane k’umuturage watswe imitungo ye hakoreshejwe impapuro mpimbano.

Perezida Kagame ari kuvuga ijambo mu karere ka Burera

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu ntara y’amajyarugu,uburengerazuba n’amajyepfo aho akomeza kugenda aganira n’abaturage bakamutura ibibazo bafite bigashakirwa umuti.

Kuri uyu munsi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaganiriye n’abaturage bo mu karere ka Musanze na Burera aho bahuriye mu karere ka Burera.

Mbere yo gutangira ijambo rye, Perezida Kagame yabanje gusaba abaturage kongera kuririmba indirimbo yashyuhije abantu benshi, yitsa iti “ibidakwiriye nimbibona nzabivuga, kuko ibyo Kagame yatugejejeho nta wabisenya ndeba, oya kirazira!”, avuga ko ari indirimbo nziza cyane ariko asaba ko “hahindurwamo akantu, [ahari izina rye] bakavuga ko “ibyo twigejejeho cyangwa leta, cyangwa FPR [yatugejejeho] nta wabisenya tureba”.

Nyuma yahoo bageze mu mwanya w’ibibazo hari umuturage wabajije ikibazo cye aho yagisobanuye muri ubu buryo,:”Nyakubahwa perezida wa Repubulika nitwa Emmanuel mfite ikibazo hari umukire wanyambuye imitungo yanjye akoresheje inyandiko mpimbano,ntaho ntareze ariko Moyor(Umuyobozi w’akarere) yansubije ko natsinzwe ngo nzajye kurya ibijumba”

Akimara kubaza icyo Kibazo Perezida Kagame yahise abaza niba yarabibwiye abayobozi barimo Guverineri ndetse na Mayor ,uyu muturage avuga ko babizi.
Yihuse cyane Mayor wa Musanze yahise ahaguruka agira ati:”Ni ukuri kw’Imana iki kibazo nibwo ncyumvise kandi n’uyu muurage nibwo bwa mbere mubonye”
Abantu bahise baseka cyane bitewe nukuntu yarahiye izina ry’Imana yihuse cyane ndetse Perezida Kagame nawe ahita ategeka ko icyo kibazo kigomba gukemurwa.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO