Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korari Nayoti yatumiye Bosco Nshuti mu giterane cy’ububyutse bise ‘Revival concert’

Ubwanditsi , 4 weeks ago

Korari Nayoti ikorera umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo muri ADEPR Segem i Gikondo muri Paroisse ya Rwampara, yateguye igiterane gikomeye yise “Revival concert” yatumiyemo umuramyi ukomeye Bosco Nshuti.

Iki gitaramo cyari gitegerejwe na benshi biganjemo abakunzzi ba Korali Nayoti kizaba tariki 23 Kamena 2019,kikazabera ku rusengero rwa ADEPR Rwampara i Gikondo hazwi nka SEGEM.

Iyi korali imaze igihe kinini ikora umurimo w’ivugabutumwa iteguye iki gitaramo nyuma y’iminsi itagaragara mu bikorwa bikomeye biyihuza n’abakunzi bayo bayikunze mu ndirimbo zayo zururutsa imitima.

Revival concert ni igiterane kije gushimangira imirimo itandukanye iyi korari imaze ikora harimo Album ya mbere yakozwe ikamurikirwa abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.

Iyi Album ya mbere yari iriho indirimbo zakunzwe cyane nka ‘Tuza’, ‘Nta joro Ridacya’, ‘Igihe ni Iki’ ari nayo yitiriwe iyo album yaje no gukorerwa amashusho

Amateka avuga ko Korari Nayoti yatangiye mu mwaka wa 2003 itangizwa n’abanyeshuri bahabwaga umwanya wo kuririmba mu biruhuko ariko amashuri yatangira ikaba ihagaze.

Mu mwaka wa 2008 nibwo iyi Korari yahawe izina “Nayoti” biturutse mu masengesho ndetse n’ubuyobozi bw’itorero.

Korari Nayoti iri mu myiteguro y’iki giterane mu gihe irimo no gutunganya Album yabo ya kabiri y’amajwi kuko hari n’indirimbo zayo zagiye ahagaragara ndetse zinakunzwe cyane nk’iyiswe “Nyigisha kubara.”

Umwe mu bayobozi b’iyi Korali waganiriye na Iyobokamana witwa Hakizimana Jean Claude, yavuzez ko intego nyamukuru y’iki gitaramo ari ukwagura umurimo wayo w’ivugabutumwa no kongera kwishimana no gusabana n’abakunzi bayo.

Yagize ati “Iki giterane kigamije ivugabutumwa ndetse no gutaramana n’abakunzi bacu.”

Uretse Umuramyi Bosco Nshuti uzzafatanya n’iyi korali mu gutaramira abakunda indirimbo zo kuramya Imana, hazaba hari na Mwalimukazi Edissa uzigisha ijambo ry’imana.

Korari Nayoti ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Segem i Gikondo muri Paroisse ya Rwampara

Imyiteguro y’igiterane ngo irarimbanyije

Iki giterane kizaba kirimo n’umuramyi Bosco Nshuti


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO