Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Umugisha yitegura kumurika album y’amashusho yasohoye indirimbo nshya z’amashusho


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 March 2018 saa 04:44'

Korali Umugisha ya ADEPR Rugando iritegura igitaramo gikomeye kizaba kuri 25 Werurwe 2018 ku rusengero rwa ADEPR Rugando. Ni igitaramo gitegerejwemo kumurika umuzingo w’amashusho umaze iminsi utegurwa n’iyi korari.

Mu myiteguro irimbanije,iyi korari yamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri z’amashusho imwe yitwa Dufite na Mwami wanjye. Izindi ndirimbo ni zimwe mu zikubiye kuri album igiye kumurikwa na korali Umugisha. Iyi album yatunganijwe na Kalenzo akaba umwe mu batunganya amashusho babifitemo inararibonye.

Ubuyobozi bw’iyi korali bwatangarije ko iyi korari imaze igihe isengera iyi album ari nako ikora imyitozo ihagije kimwe n’indi myiteguro.

Bongeyeho kandi ko biteguye impinduka n’umusaruro ukomeye w’iyi album.


Igitaramo cyo kumurika iyi album cyatumiwemo andi makorari nka Holy Nation choir,ndetse n’umuhanzi Papy Claver

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.