Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Ukuboko Kw’Iburyo yakoreye amateka mu giterane cyabereye kuri ADEPR Remera- Amafoto

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019, Korali Ukuboko kw’Iburyo ibarizwa kuri ADEPR Gatenga, yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa kuri ADEPR Remera ihakorera igitaramo gikomeye cyahembuye imitima y’imbaga yacyitabiriye.

Ni igiterane yari yatumiwe n’Ubuyobozi bwa Paroisse Remera ifatanyije na Korali Abahetsi yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ivutse .

Iki giterane cyasize amateka kuri iyi Paroise ya Remera, cyitabiriwe n’imbaga y’abantu ku buryo abenshi babuze imyanya mu rusengero bakurikiranira ibirori hanze.

Umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’iburyo, Kwizera Seth yabwiye IYOBOKAMANA ko bashimishijwe bikomeye n’uburyo bakiranwe urugwiro kuri ADEPR Remera ndetse n’indirimbo zabo zikishimirwa bikomeye.

Yagize ati “Turashimira Imana yaduhaye igitaramo cyiza, turashima n’ inshuti cyane cyane izaturutse hanze ya Kigali. Ubundi twari twaratumiwe kuza i Remera umwaka ushize ariko kubera izindi gahunda ntibyankunda ariko buriya isaha y’Imana yari iyi. Igishimishije kuruta ibindi ni uburyo abantu bakunze ijambo ry’Imana n’indirimbo kuko intego yacu nyamukuru ari ukwamamaza ubutumwa bwiza no kubohora abo Satani yagize imbata.”

Korali Ukuboko kw’iburyo yaserukanye umucyo ndetse ikaba yari yaherekejwe bamwe mu abavugabutumwa bo kuri ADEPR Gatenga barimo Pasiteri Bwate David, Pasteri Viateur,Pasteur Sylver ndetse na Mwalimu Cyprien.

Banaherekejwe kandi n’abayobozi b’amakorali akorera ivugabutumwa muri ADEPR Gatenga barimo uwa Korali Nyota ya Alfajili ndetse n’uwa Holy Nation. Harimo n’abadiakoni ndetse n’abandi bakristo basengera mu Gatenga.

Umwigisha w’Ijambo ry’Imana Pastor Zigirinshuti Michel yibanze kukuvuga ku masezerano y’Imana, ashimangira ko n’ubwo yatinda ariko bitayabuza gusohora.

Aha Pastor Zigirinshuti yagendeye ku rugero rwa Yozefu nawe wasohorejwe isezerano rimaze igihe kirekire arihawe.

Muri iki giterane habonetse abantu benshi bakiriye Yesu Christo nk’Umwami n’umukiza, ndetse abakitabiriye baniyemeza gushyigikira inyubako nshya y’urusengero rwa Remera ku nkunga irenga miliyoni imwe y’amafranga y’u Rwanda.

Korali Ukuboko kw’Iburyo yishimiwe cyane mu ndirimbo zayo zikunzwe nka ‘Ikidendezi’, ‘Muhumure’, ‘Ibyiringiro by’ubuzima’, ‘Kuro’, ‘Watambwe’, ‘Irabyukuruka’, ‘Imirimo’ n’izindi.

Korali Ukuboko kw’iburyo yaserukanye umucyo mu giterane yatumiwemo na Korali Abahetsi yo kuri Paroise Remera

Korali Ukuboko kw’iburyo yahembuye imitima ya benshi

Abantu banyuzwe n’imiririmbire y’iyi Korali

Wari umunezero ku bitabiriye iki giterane

Pastor Zigirinshuti Michel niwe wigishije ijambo ry’Imana

Abantu babaye benshi, umubare munini ukurikiranira igiterane inyuma y’urusengero


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO