Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali ‘Ukuboko kw’iburyo’ yahumurije Abanyarwanda mu ndirimbo yayo ‘ibyiringiro by’ubuzima’ mu bihe bya COVID-19

Editorial , 1 month ago

Korali Ukuboko kw’iburyo ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Gatenga, yageneye ubutumwa abanyarwanda ndetse nabandi batuye isi muri ibi bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Mu gihe mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi abantu benshi bagezweho nibibazo bitandukanye byatewe n’iki cyorezo, iyi Korali isanga icya mbere abanyarwanda twakwishimira tugashimira n’Imana ari ukuba dufite ubuyobozi bwiza bureberera abanyarwanda bugashyira inyungu z’umunyarwanda imbere.

Aha ingero havugwa uburyo abagiye bakekwaho iyo ndwara ndetse n’abayigaragayeho bitaweho mu kubaha service zubuvuzi; ndetse na gahunda zo kugaburira abatabasha kwibonera amafunguro n’ibindi.

Urugero rwiza rwo kwita ku batishoboye cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19 rwageze no ku bikorera, rugera no mu Itorero ryacu rya ADEPR ndetse by’umwihariko bigera n’imbere muri Korali Ukuboko kw’iburyo.

Umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’iburyo, Bwana Kwizera Seth yadutangarije ko Korali k’ubufatanye n’inshuti zayo yafashije imiryango igera kuri 21 mu kubona amafunguro n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Mu bo iki cyorezo cyagizeho ingaruka harimo na Korali Ukuboko kw’iburyo nk’uko bitangazwa n’Umuyobizi wayo uvuga ko hari ibikorwa byinshi iki cyorezo cyakomye mu nkokora.

Yavuze ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka iyi korali yateganyaga gusohora nibura indirimbo nshya ebyiri muzo iheruka gukorera mu Gitaramo cyabaye tariki 1 Ukuboza 2019, muri Dove Hotel cyiswe “Ikidendezi Live Concert” ariko bikaba bitarashobotse.

Ikindi ni uko, nyuma y’uko Korali yari ivuye mu ivugabutumwa mu Karere ka Ngororero ku matariki ya 22-23/02/2020 yagombaga gukora irindi vugabutumwa kuri ADEPR Rugando le 29/03/2020 ariko uru rugendo rwarahagaze.

Hari hateganyijwe kandi ko igihemwbe cya mbere cya 2020 kizarangira Korali yatumije ibikoresho bya muzika ariko bikaba bitazakorerwa igihe nkuko byari muri gahunda.

Mu gukomeza guhumuriza inshuti zayo n’abanyarwanda muri rusange, Korali Ukuboko kw’iburyo yongeye kwibutsa abakunzi bayo indirimbo ifite yitwa ibyiringiro by’ubuzima.

Muri iyi ndirimbo harimo aho Korali iviga ko dufite ibimenyetso birenga kimwe birenga bibiri by’uko Imana izatugirira neza.

Bityo ngo nta mpamvu yo kwiheba kuko Imana twiringiye igikomeje gukora: “Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kwumva” Yesaya 59:1.

Iyi Korali isanga abantu dukwiye gufata ingamba zo gukomeza kwiringira Imana yacu, tukarushaho kuyikiranukira no gusenga twizeye.

Ikindi buri wese mu nshingano ze akitabira umurimo unoze aharanira kongera umusaruro mubyo akora.

Kurikira hano indirimbo ‘Ibyiringiro by’ubuzima’ ya Korali Ukuboko kwiburo.


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Mahoro , 26 April 2020 , saa 01:36'

    Icyo yanditse :

    Mbega message nziza. aho mwakiye mugaburira iyo miryango 21 Uwiteka ahasubize byinshi. Turabakunda Korali yacu Ukuboko kwiburyo.

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO