Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Ukuboko kw’iburyo irashima Imana ku iminyago yakuye mw’ivugabutumwa rikomeye yagiriye i Rubavu-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
14 August 2018 saa 08:21'

Korali Ukuboko kw’iburyo ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga yahagurutse hano mu mujyi wa Kigali yerekeza murugendo rw’ivugabutumwa mu karere ka Rubavu muri Paruwasi ya ADEPR Kanembwe k’umudugudu wa Rubavu aho bakoze ivugabutumwa isiga abasaga 100 bakiriye agakiza .

Iyi korali yagarutse i kigali ku munsi wo kucyumweru nimugoroba kuko aha i Ruavu yahamaze iminsi ibiri n’ukuvuga kuva kuwagatandatu taliki ya 11 kugera ku cyumweru taliki ya 12 Kanama 2018 aho ku munsi wa gatandatu bakoze igitaramo cy’indirimbo n’ijambo ry’Imana benshi bo muri Centre yaha Kanembwe bakakira agakiza.



Korali Ukuboko kw’Iburyo yarigaragiwe n’abayobozi n’abaterankunga

Korali Ukuboko kw’Iburyo muri uru rugendo yari yaherekejwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev.Akoyiremeye Petero Claver ,Mwarimu Anasthase hamwe n’abaterankunga basaga 20 n’abandi bantu batandukanye .

Aganira na IYOBOKAMANA.COM Bwana Kwizera Seth umuyobozi wa korali Ukuboko kw’iburyo yavuzeko buzuye ishimwe ku Mana kuko yabanye nabo muri uru rugendo rw’ivugabutumwa kandi ikabaha kuronka iminyago y’abantu basaga ijana bakira agakiza mu minsi ibiri bamaze bari muri aka karere ka Rubavu .


Urambuye ukuboko ni Bwana Kwizera Seth umuyobozi wa korali Ukuboko kw’iburyo

Muri aya magambo Seth Kwizera yagize ati:"Twahagurutse i Kigali ku wagatandatu twerekeza i Rubavu mw’ivugabutumwa twari twatumiwemo na ADEPR Paruwasi ya Kanembwe ku mudugudu wa Rubavu ,rwose twabonye Imana itwiyereka mu buryo bwose kandi natwe intego yacu n’ugukora ivugabutumwa rihindura abantu bityo urumvako hamwe n’iyi minyago twatahukanye aribyo gushima umwami Yesu".

Inshamake y’amateka ya korali Ukboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga:

Korale Ukuboko kw’iburyo ni imwe mu makorari akorera umurimo w’Imana mu rurembo rwa ADEPR Umujyi wa Kigali, Itorero ry’akarere rya Kicukiro, Paroisse Gatenga, umudugudu wa Gatenga. Yatangiye umurimo w’Imana mu 1989 ari Korali y’abana. Mu 1990 nibwo yaje kwimurirwa mu GATENGA iza guhinduka iy’urubyiruko ikayoborwa n’umwe mubo itorero ryashimye.

Mu 1998 korale yaje guhabwa ubuzima gatozi bwo kwigenga, irenga ku kuririmba indirimbo z’abandi itangira guhimba izayo bwite. Ninabwo yaje kwitwa Ukuboko kw’Iburyo (ubusobanuro wabusanga muri Zaburi 118:15-17).

Kuva 1989 korale yagiye igira uruhare runini mu mavuna yatangije imidugudu iyegereye nka: Murambi, Karambo, Nyanza, Kagarama, ndetse na Kigarama ya Gikondo. Mu mwaka wa 2009 nibwo Chorale Ukuboko kw’iburyo yabashije gutunganya indirimbo zayo bwa mbere izishyira kuri CD Audio.

Umwaka wa 2012, Chorale Ukuboko kw’Iburyo yashyize ku Mugaragaro DVD yayo ya mbere “Yesu ni Ingabo”. Uyu munsi, Igizwe n’abaririmbyi 99 bo mu ngeri zose. Korale Ukuboko kw’iburyo ikorera umurimo w’Imana hirya no hino mu gihugu uretse ko inateganya ingendo mu bihugu by’abaturanyi.

Iyi Korali yagiye itera imbere ari nako yunguka abakunzi hirya no hino ku isi bagiye banayifasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye z’iyi chorale twavuga nka: Urihariye, Aza Nzambe, Urukumbuzi, Iyo tariki, Arabyukuruka n’izindi nyinshi.






Korali Ukuboko kw’iburyo yanyuze abanya Rubavu ihavana iminyago myinshi




Abantu bari benshi cyane kandi banyotewe Imana


Rev.Akoyiremeye Petero Claver na Rev.Charles uyobora ADEPR mu karere ka Rubavu nabo bari muri iki terane

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.