Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Ukoboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga yasize amateka akomeye muri Paruwasi ya Jabana-Amafoto

Ubwanditsi , 20 March

Korali Ukuboko kw’iburyo ibarizwa mw’itorero rya ADEPR,mururembo rw’umujyi wa Kigali muri Paroisse ya Gatenga ku cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2019 yari yatumiwe n’ umudugudu wa ADEPR Kabuye , Paroisse ya Jabana mu rwego rwo gukora ivugabutumwa rigamije guhindurira abantu kuri Yesu n’igiterane kitabiriwe n’imbaga y’abakristo n’abandi bantu bari baturutse mu nkengero zaho uwo mudugudu wa Kabuye uherereye .

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi cyane bavuye imihanda yose muri aka gace ndetse hari n’umushumba wa ADEPR Akarere ka Kicukiro, Rev Masumbuko Joshua wari umwigisha w’ijambo ry’Imana hakaba hari n’abandi bakozi b’Imana barimo Rev.Ryumugabe Alphonse umushumba wa Paroise ya Jabana.


Korali Ukuboko kw’iburyo bahembuye imitima y’abitabiriye iri vugabutumwa bakoreye i Jabana/Kabuye

Umuyobozi wa korali Ukuboko kwiburyo, Bwana Kwizera Seth yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko iki ari igiterane cya kabiri bitabiriye muri uyu mwaka wa 2019, aho mu kwezi kwa Gashyantare bari i Muhanga mu Majyepfo, none ubu bakaba bari bagiye no kwifatanya n’abakristo ba Chapelle Kabuye, Paroisse Jabana mu giterane cy’ivugabutumwa cyasize benshi bakiriye agakiza.

Ati:"Turashima Imana cyane kuko igenda ibana natwe mu bikorwa by’ivugabutumwa dukora kandi bigasiga umusaruro rwose twagiriye ibihe byiza muri uriya mu dugudu Kabuye tuvuga ubutumwa bwiza abantu barihana ,abandi basubizwamo imbaraga ".


Rev Past MASUMBUKO Josué Umuyobozi wa ADEPR mu Karere ka Kicukiro niwe wabwirije ijambo ry’Imana muri iki giterane

Mu ijambo ry’Imana ryavuzwe na Rev Past MASUMBUKO Josué Umuyobozi wa ADEPR mu Karere ka Kicukiro yatinze cyane ku buryo abakristo bakwiye kwezwa ibice bitatu aribyo umwuka ,ubugingo n’umubiri, ikindi yagarutseho n’uburyo abantu bose barushye kubera ibikomere, yavuze ko Yesu ariwe gisubizo cy’abarushye nkuko yabisomye muri Matayo 11:28 ‘’ Mwese abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura ‘’.

Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga nimwe mu makorali akomeye mw’itorero rya ADEPR yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 1998 itangizwa n’abantu bake none ubu ikaba ifite abaririmbyi basaga 120 .

Iyi korali yahiriwe n’igikundiro kuko imaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda benshi binyuze mu butumwa bukomeye buri mu ndirimbo zabo zitandukanye muri izo umuntu yavuga nka Ikidendezi,Kuro, ibyiringiro by’ubuzima, irabyukurura zibumbiye kuri Album ebyiri bamaze kugira ndetse bakaba bakataje gukora n’izindi kandi bakabifatanya n’ibikorwa by’urukundo byo gufasha abatishoboye,gusura abarwayi kwa muganga ndetse no gufashanya hagati yabo.

REBA INDIRIMBO KORALI UKUBOKO KW’IBURYO BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE:


Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabuye Past NDAHIRIWE Theresphole








Korali Ukuboko kw’iburyo yakoze ivugabutumwa rikomeye muri Paruwasi ya Jabana ku mudugudu wa Kabuye







Iki giterane kitabiriwe n’abantu benshi cyane barahembuka ,abandi barihana intego zacyo zigerwaho


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO