Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Siloam yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Ntora worship na Papi Claver

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke igiye gukora igitaramo gikomeye cyo gushima Imana kuri byinshi yayikoreye kizitabirwa n’umuramyi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu Rwanda, Papi Clever ndetse na Ntora worship.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri Dove Hotel i Kigali tariki ya 4 Kanama 2019, kizamurikirwamo bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa iyi korali yagezeho.

Abazitabira iki gitaramo bazamurikirwa album nshya ya korali Siloam iriho indirimbo 15, zije ziyongera ku zindi nyinshi zururukije imitima ya benshi nderse zinagura umurimo w’ivugabutumwa.

Gilbert Irahari perezida wa korari Siloam yabwiye IYOBOKAMANA ko ari igitaramo bakora buri mwaka cy’ivugabutumwa no gushima Imana kuri byinshi iba yarakoze mu mwaka wose yaba mu rwego rw’itorero ndetse na buri muntu ku giti cye.

Yakomeje avuga ko ari umwanya mwiza wo gutaramira abakunzi ba korari Siloam ayoboye bityo bakishimana barushaho gusakaza no kunyurwa n’ubutumwa bwiza bwa Yesu kristu.

Korali Siloam ni imwe mu makorari amaze igihe kitari gito akorera ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo zihimbaza Imana, ikaba inazengurka ibice bitandukanye by’igihugu mu rwego rw’ivugabutumwa mu biterane no mu bitaramo iba yatumiwemo, kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu.

Alubumu iyi korali iri gutegura ikaba ari iya kane y’amajwi ndetse bakaba bari gutegura kuyikorera n’amashusho.

Korali Siloam igiye gukora igitaramo gikomeye cyo gushima Imana kuri byinshi yayikoreye

Ni igiterane yatumiyemo Ntora worship na Papi Claver


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO