Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Shalom yasohoye amashusho y’indirimbo ’Abami n’Abategetsi’ yafatiwe muri Kigali Convention Center-VIDEO

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge iri mu zikunzwe cyane mu Mujyi wa Kigali, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Abami n’Abategetsi’ yafatiwe muri Kigali Convention Center.

Ni amashusho amaze amasaha make agiye ahagaragara kuko bayisohoye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere taliki 12 Kanama 2019.

Amashusho y’iyi ndirimbo ya Shalom choir yafashwe tariki 12 Kanama 2018, ubwo yakoreraga igitaramo gikomeye muri Kigali Convetion Center yanafatiyemo amashusho y’indirimbo zinyuranye zigize album yabo nshya.

Kuri ubu amashusho y’imwe muri izo ndirimbo yamaze kugera hanze, iyo akaba ari iyitwa ’Abami n’Abategetsi’ yatunganyijwe na Rday Entertainment.

Iyi Korali imaze kwigarurira imitima ya benshi bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza, yamenyekanye cyane ku ndiruimbo zahembuye imitima y’abatari bacye nka ’Nyabihanga’, ’Nzirata Umusaraba’, ‘Turagukurikiye’, ‘Uravuga bikaba’, n’izindi iyi yiswe ‘Abami n’Abategetsi’ ije isanga.

Indirimbo ‘Abami n’Abategetsi’, iri mu ndirimbo zizakundwa n’abatari bake, kubera ubutumwa, injyana ibyinitse ikozemo ndetse n’uburyo bunogeye ijisho amashusho yayo yatunganyijwemo.

Ni indirimbo kandi yumvikanamo urwunge rw’amajwi y’urumenesha, by’umwihariko ay’abahanga bo muri iyi korali barangajwe imbere na Mahirwe Adeline uri mu nkingi za mwamba zayo kubera ubuhanga bwe n’ijwi ryiza akoresha mu kuririmba.

Indirimbo ‘Abami n’Abategetsi’ yakiranwe na yombi n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho mu masaha make imaze ishyizwe ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abasaga 1500 ari nako bagaragaza imbamutima zabo kuriyo mu bitekerezo bari kugenda bayitangaho.

Umuyobozi w’indirimbo muri Korali Shalom, Sam Nzeyimana yatangaje ko bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Abami n’Abategetsi’ gusa ay’izindi ndirimbo nayo bakaba bazagenda bayasohora imwe ku yindi.

Ni indirimbo yakorewe amashusho anogeye ijisho

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ’ABAMI N’ABATEGETSI’


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO