Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Shalom yaririmbye ku mahoro yo mu mutima atangwa n’Imana

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge yashyize hanze indirimbo ‘Wampaye amahoro’ igaruka buhamya bw’abantu Kristo yatuye imitwaro ibaremereye ikabaha amahoro yo mu mutima.

Iyi korali iri mu zimaze igihe ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nzirata umusaraba, Nyabihanga, Abami n’Abategetsi n’izindi zagiye zikundwa ku rwego rwo hejuru.

Ubuyobozi bw’iyi korali butangaza ko iyi ari Audio iri gukorwa ariko nyuma izajya hanze yose iri kumwe n’amashusho ya vol 3.

Butangaza kandi ko bateganya gukora igitaramo gikomeye muri uyu mwaka ari nacyo bazamurikiramo vol 2 y’amashusho.

Muri Kanama 2018, Korali Shalom yakoze igitaramo kitabirwa n’abantu benshi cyane mu gihe kwinjira byari ukugura DVD yabo nshya ku mafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).

Ni igitaramo cyishimiwe cyane n’abakitabiriye, gisigira aba baririmbyi urwibutso rw’ibihe byose. Iyi tariki bazayibwira n’ubuvivi bwabo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO